Ukraine: Lyman yafashwe, u Budage n’u Bufaransa bisaba ihagarikwa ry’intambara ryihuse

Abakuru b’ibihugu by’u Budage n’u Bufaransa, Olaf Scholz na Emmanuel Macron, bavuga ko bashimishijwe n’ikiganiro bagiranye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku wa Gatandatu, aho basaba ihagarikwa ry’intambara byihuse muri Ukraine n’ibiganiro by’amahoro.

Macron na Scholz basabye Putin ngo bashimishijwe no kuganira na Putin
Macron na Scholz basabye Putin ngo bashimishijwe no kuganira na Putin

Ni nyuma y’uko u Burusiya bwigaruriye uburasirazuba n’amajyepfo ku nkengero z’inyanja y’Umukara na Azov muri Ukraine, harimo n’umujyi ukomeye witwa Lyman wafashwe ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022.

Mu biganiro Scholz na Macron bagiranye na Putin, bamusabye kurekura imfungwa za Ukraine zirimo abarwanyi barenga 2,500 b’i Marioupol, bakaba baherutse gusohoka aho bari bihishe mu ruganda rwa Azovstal bakamanikira amaboko ingabo z’u Burusiya.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’u Budage, Steffen Hebestreit, yavuze ko Scholz na Macron banasabye Putin guhagarika ibitero kuri Ukraine, hakabaho kugirana ibiganiro na Perezida Volodymyr Zelenskyy no gushakira ibisubizo mu nzira za diplomasi.

Hebestreit yagize ati "Umukuru (Chancellor Scholz) na Perezida Macron basabye ihagarikwa ryihuse ry’intambara, kuvugana na Perezida wa Ukraine hamwe no gushaka ibisubizo biciye mu nzira za diplomasi".

Abo bakuru b’ibihugu banasabye Putin ko ingabo z’u Burusiya zataha zikava mu bice zigaruriye bya Ukraine.

Ibitangazamakuru bitandukanye bikomeza bivuga ko Scholz na Macron bari banashishikajwe n’ikibazo cy’amato avana ibicuruzwa (ibiribwa) muri Ukraine yaheze ku byambu byose byigaruriwe n’u Burusiya, kuko ngo ari byo byateje ibura ry’ibiribwa ku Isi.

Urugero ni uko ku cyambu cy’Umujyi wa Odessa honyine ngo hahagamye amato arenga 300 yagombaga kuba yaragejeje hirya no hino ku Isi ibinyampeke by’ingano n’ibigori, ndetse n’amavuta y’ibihwagari biva muri Ukraine.

Ibisasu bya Harpoon Ukraine yahawe na Danmark
Ibisasu bya Harpoon Ukraine yahawe na Danmark

Muri icyo kiganiro kuri telefone bivugwa ko cyamaze iminota irenga 80 (isaha n’iminota 20), Putin na we yaboneyeho gusubiza bagenzi be ko ibyo basaba byashoboka, mu gihe uruhande rwabo rwubahirije ibyo na we yifuza.

Putin yaburiye Macron na Scholz ko gukomeza koherereza intwaro Ukraine byongera ubukana bw’ibibazo, aho kugira ngo bikemuke ku neza.

Putin asubiza ku bijyanye n’ibiganiro bisabwa hagati ye na Zelenskyy, yavuze ko Leta ya Kiev (Ukraine) ngo idashaka ibiganiro kuko itajya igira icyo isubiza iyo u Burusiya bubisabye.

Putin yasubije Macron na Scholz (ku bijyanye no kurekura amato yaheze ku byambu) ko yifuza ibiganiro, kuko ngo hari ibibazo byinshi bikeneye kubanza gukemurwa ku bufatanye n’Ingabo z’u Burusiya, birimo gutegura za mine abasirikare ba Ukraine bateze mu nzira z’ayo mato.

Putin yasabye Macron na Scholz ko ibihano byafatiwe u Burusiya bikurwaho kugira ngo ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku Isi gikemuke binyuze mu gufungura ibyambu no kuvana mu Burusiya na Ukraine ibicuruzwa nk’ingano, ibigori, amavuta yo guteka, ifumbire n’ibindi.

Itangazo ryavuye mu biro bya Perezida Putin (Kremlin) rigira riti "Kwiyongera kw’ifumbire n’ibiribwa bituruka mu Burusiya bizagabanya ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku masoko mpuzamahanga, ariko bizaterwa no gukuraho ibihano".

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa hamwe na Chancellier w’u Budage, Olaf Scholz batangaje ko banyuzwe n’ikiganiro bagiranye kuri telefone na mugenzi wabo Putin, banzura ko itumanaho rigifunguye kugira bazajye bakomeza gushakira hamwe ibisubizo.

Hagati aho ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) na Danmark byo biracyashakira Ukraine uburyo bwo guhangana n’Abarusiya, ndetse icyo gihugu (Ukraine) kikaba cyashimye ko kuri uyu wa Gatandatu cyakiriye inkunga y’imbunda zitwa Howitzers n’ibisasu bya Harpoon bizibasira cyane amato y’u Burusiya.

Izi ntwaro zigeze kuri Ukraine mu gihe Amerika (USA) iherutse no kuyizeza ko izayiha ibisasu biraswa mu bilometero amagana, ku buryo ngo bishobora no guterwa rwagati mu Burusiya.

Amato y'ibicuruzwa yaheze ku byambu birimo icya Odessa
Amato y’ibicuruzwa yaheze ku byambu birimo icya Odessa

U Burusiya na bwo mu kwihimura buvuga ko bwagerageje igisasu kigenda kurusha umurabyo cyitwa Zircon Hypersonic, cyaterewe mu nyanja yitwa Barents kigahamya intego ku bilometero birenga 1,000 mu nyanja ya Arctic.

U Burusiya kandi bwatangiye kwihemba ibyo bwabohoje mu mujyi wa Marioupol, aho bwohereje ubwato bunini butwara toni 2,700 kuza gutwara ibyuma mu ruganda rwa Azovstal.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Apu ntakigenda narinziko ibiciro bigiye kumanuka

Keza yanditse ku itariki ya: 29-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka