Ukraine irashinja u Burusiya kwica imfungwa z’intambara 93
Urwego rwashyizweho muri Ukraine rushinzwe gukora iperereza ku byaha by’intambara byakozwe n’u Burusiya kuva bwatangiza intambara kuri Ukraine, rutangaza ko imfungwa z’intambara 93 zishwe n’u Burusiya.
Ukraine ivuga ko ifite ibimenyetso simusiga kuri i bi byaha U Burusiya bwakoze, ndetse ko abo bose uko ari 93 ari abasirikare.
Yuriy Belousov uyobora urwo rwego, yavuze ko 80% by’abahitanywe n’u Burusiya bishwe muri uyu mwaka. Ukraine ivuga ko imfungwa z’intambara zanyuma u Burusiya buheruka kwica, ari abasirikare 16 biciwe mu Karere ka Donetsk.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko hari amashusho ari guhererekanywa ku rubuga rwa Telegramm, yerekana ingabo z’u Burusiya zirimo zikura mu ishyamba abasirikare ba Ukraine, zibantondeka ku murongo, nyuma zikabarasa.
Ayo mashusho kandi aho Ingabo z’u Burusiya zigera ku bakomeretse batapfuye, zikongera zikabarasa. Ukraine ntacyo iravuga kuri aya mashusho.
Ohereza igitekerezo
|