Ukraine igiye kohereza ibinyampeke byinshi muri Afurika

Ibihugu byinshi bya Afurika bitungwa n’ibinyampeke bikura mu Burusiya no muri Ukraine, none intambara yatumye kuza kw’ibyo binyampeke muri Afurika bisa n’ibihagaze. Ariko Ukraine yatanze icyizere ko ibinyampeke byoherezwa muri Afurika bigiye kwiyongera.

Ukraine ni kimwe mu bihugu byo ku isi bihinga cyane ibinyampeke byiganjemo ingano zikorwamo ifarini ivamo imigati n'ibindi bitandukanye
Ukraine ni kimwe mu bihugu byo ku isi bihinga cyane ibinyampeke byiganjemo ingano zikorwamo ifarini ivamo imigati n’ibindi bitandukanye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba ubwo yari Senegal, mu ruzinduko arimo gukorera muri Afurika guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru, yatanze icyizere ko igihugu cye kizakora ibyo cyashobora byose, kikohereza ibinyampeke byinshi muri Afurika.

Nyuma yo guhura na Perezida wa Senegal na Minisitiri w’ubabanyi n’amahanga i Dakar tariki 3 Ukwakira 2022, Kuleba yavuze ko Igihugu cye kizajya cyohereza amato manini (boats) yuzuye imbuto zo gutera muri Afurika.

Yagize ati “Tuzakora ibyo tuzashobora byose kugeza ku mwuka wacu wa nyuma, ariko dukomeze twohereze ibinyampeke bya Ukraine muri Afurika no mu Isi kubera impamvu z’umutekano mu kwihaza mu biribwa”.

Mu gihe cyashize, Perezida wa Senegal Macky Sall, ari na we uyoboye Afurika yunze Ubumwe yasabye u Burusiya na Ukraine gutangira kohereza ibinyampeke byo muri ibyo bihugu muri Afurika n’ubwo intambara iberayo igikomeje.

Kuleba yagize ati “Ntabwo nje muri Afurika guhangana n’umuntu uwo ari we wese, tugomba guteza imbere ubuhahirane bwacu, ahazaza hacu hashingira ku mubano twubaka, ndetse n’ibyo dukora umunsi ku wundi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka