Ukraine: Ifatwa rya Lysychansk riraganisha u Burusiya ku kwigarurira Donbas yose

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya hamwe n’umutwe ushyigikiwe n’icyo gihugu kurwanya Ukraine witwa LPR, batangaje ko bafashe umujyi wa nyuma w’Intara ya Lughansk muri Ukraine witwa Lysychansk, wari ukigenzurwa n’Ingabo za Ukraine.

Umunyamakuru wa Televiziyo y’Abarabu, Al Jazeera witwa Alan Fisher, avuga ko kuba Lughansk yose yafashwe hakiyongeraho n’ibice bya Donetsk hafi ya byose byamaze kwigarurirwa n’abarwanyi b’iyo ntara bitwa LPR, ngo biraganisha u Burusiya ku ntsinzi muri Donbas yose.

Ibitangazamakuru binyuranye byasubiyemo amagambo Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya, Sergei Shoigu yabwiye Perezida Putin agira ati "Nk’umusaruro w’ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, Ingano z’u Burusiya zifatanyije n’iza Lughansk People’s Republic (LPR), bamaze kwigarurira Lysychansk yose".

Leta ya Ukraine na yo yahise isohora itangazo rivuga ko Ingabo zayo zavuye mu Mujyi wa Lysychansk, mu rwego rwo kwirinda kuhatakariza ubuzima mu bitero by’u Burusiya byakomeje kwisukiranya.

Igihe u Burusiya bwatangiraga kugaba ibitero kuri Ukraine muri Gashyantare uyu mwaka, bwavugaga ko impamvu y’ingenzi bwabikoze yari iyo kubohora abaturage bavuga Ikirusiya bo muri Lugansk na Donetsk, aho bwavugaga ko Leta yabo ibagirira nabi.

N’ubwo Ingabo z’u Burusiya zisatira gufata Donbas yose igizwe n’intara za Lughansk na Donetsk, ntabwo icyo gihugu kiratangaza gahunda izakurikiraho y’icyo bise "Military Operations in Ukraine".

Kwigarurira Donbas byari icyiciro cya kabiri cy’Intambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine, nyuma y’icya mbere cyabanje haterwa ibisasu mu mijyi hafi ya yose y’icyo gihugu.

Hanabayeho kugerageza kwigarurira Umurwa Mukuru Kiev ariko Ingabo z’u Burusiya zahise zihava vuba na bwangu, zijya kwirundanyiriza muri Donbas no mu majyepfo ya Ukraine.

Ntawahutiraho avuga ko Intambara ibera muri Ukraine yaba igeze ku musozo, kuko Umuryango OTAN ufasha icyo gihugu kurwanya u Burusiya ndetse n’inshuti zawo, bakomeje koherereza ubufasha butandukanye burimo intwaro, ari na ko Ingabo za OTAN zirushaho kwegera imipaka y’u Burusiya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izo ngabo za OTAN ZIzatuma intambara yisi uvuka

Niyomugisha phocas yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka