Ukraine: Abasirikare b’u Burusiya bigaruriye umujyi ukomeye wa Kherson

Umuyobozi wa Kherson, umwe mu mijyi ikomeye ya Ukraine yemeje ko abasirikare b’u Burusiya bigaruriye uwo mujyi w’ingenzi uri ku cyambu mu majyepfo ya Ukraine.

Kherson ni wo mujyi wa mbere ukomeye ufashwe n’u Burusiya nyuma y’imirwano ikomeye, kuva bugabye ibitero kuri Ukraine mu cyumweru gishize.

Umuyobozi wa Kherson, Igor Kolykhaev, yabwiye BBC ko abasirikare b’u Burusiya binjiye ku mbaraga mu nyubako y’ubuyobozi bw’umujyi bagategeka abaturage kuguma mu ngo.

Imijyi myinshi yarashweho ibisasu biremereye mu mirwano yari imeze nabi cyanei ku wa gatatu.

Hagati aho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ruri La Haye mu Buholandi, rwatangaje ko rugiye gutangira iperereza ku byaha bikorwa mu ntambara muri Ukraine.

U Burusiya ku nshuro ya mbere bwemeye ko bwatakarije abasirikare benshi muri Ukraine babarirwa muri 490 n’inkomere hafi 1.600, ariko Ukraine ikemeza ko u Burusiya bumaze gutakaza ababarirwa mu bihumbi.

Ku ruhande rwa Ukraine, ubuyobozi buravuga ko abaturage barenga ibihumbi bibiri bamaze kugwa mu mirwano yatangiye ku wa kane w’icyumweru gishize.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) muri Ukraine, Filippo Grandi, yemeza ko abantu barenga miliyoni imwe ari bo bamaze guhunga imirwano.

Umujyi wa Kherson uri ku cyambu mu majyepfo ya Ukraine ku Nyanja y’Umukara, utuwe n’abantu hafi ibihumbi 300. Umuyobozi w’uyu mujyi abinyujije kuri Facebook, yavuze ko yasabye abasirikare b’u Burusiya kutarasa abasivile.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka