Ukraine: Abagore b’abasirikare bakumbuye abagabo babo
Hashize imyaka itatu u Burusiya butangije intambara muri Ukraine kuko intambara yatangiye ku itariki 24 Gashyantare 2022.

Ni igihe kirekire kandi kigoye ku ngabo ziri ku rugamba no ku miryango yabo kuko kubabona biba ari ikintu kigoye cyane, ari nabyo abagore babo basobanura.
Intambara itangira muri Ukraine, Oksana n’umugabo we Artem bari bamaze amezi 18 gusa bashakanye, hanyuma biba ngombwa ko Artem ahita ajya ku rugamba kimwe n’abandi basore n’abagabo bahise biyemeza kujya kurwanira igihugu cyabo ngo kitigarurirwa n’u Burusiya.

Abo bombi bari bafite inzozi zo guhita babyara umwana, ariko kuva intambara itangiye, Artem yigeze guhabwa akaruhuko gatoya kamwe gusa ko kujya mu rugo iwe.
Ubu muri iki gihe urugamba rukomeje, iyo Oksana ashatse kubonana n’umugabo we nk’umugabo n’umugore, ngo aba asabwa gukora urugendo rurerure rw’amasaha agera kuri 50 mu modoka, ava aho atuye mu gace kitwa Bila Tservka, hafi y’Umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv akajya ahitwa Donetsk mu Burengerazuba bw’igihugu cya Ukraine, aho umugabo we akorera akazi ka gisirikare.
Urugendo rwa mbere yarukoze muri Mata 2022, urwa kabiri arukora mu Kwezi k’Ugushyingo 2022. Muri icyo gihe, Oksana yaje asanga umugabo we arwaye, afite ibisebe kuko yari yarakomerekeye ku rugamba, Oksana nawe yugarijwe n’ikibazo cy’agahinda gakabije kuko inda yari yaragize amahirwe yo gusama, yari yaravuyemo.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko Oksana ubwe yivugira ko urwo rugendo rwari rurerure kandi ruvunanye , kuko yabaga asabwa kugenda akagera ahitwa i Kharkiv, yarangiza agakomeza urugendo akagera aho i Donetsk. Icyakora, ngo yabaga abizi ko agomba gukora urwo rugendo rureshya rutyo kenshi gashoboka, kugira ngo arebe ko yazongera kugira amahirwe yo gusama indi nda, akabona umwana amubyaranye n’uwo yiyemeje kuzabana nawe akaramata mu gihe basezeranaga.
Oksana agira ati, " Sinshobora kwibaza ubuzima naba mfite ntamubona. Iyo minsi turi kumwe ni yo minsi niyumise nk’aho ndi muzima gusa”.
"Hari ubwo uba wishimye uri kumwe n’umugabo wawe, nyuma bigakurikirwa n’agahinda wibona uzengurutswe n’abandi bantu. Ubuzima bwiza bwose bwangijwe n’intambara".
Kubera ibibazo by’intambara no guhunga byatandukanyije imiryango abagore n’abana bagahunga mu gihe abasore n’abagabo bafite hagati y’imyaka 18-60 batamererwaga gusohoka muri Ukraine ngo bahunge ahubwo basabwa gutabarira igihugu cyabo, ngo hari aho byahise biba intandaro yo kwiyongera kwa za gatanya aho muri Ukraine nk’uko byemezwa na Minisiteri y’Uburenganzira bwa muntu muri Ukraine yatangaje ko gatanya ziyongereye ku rwego rwa 50 % mu mezi atandatu aheruka ya 2024.
Abasirikare ba Ukraine bari ku rugamba ngo bemererwa iminsi 30 gusa mu mwaka yo kujya kureba imiryango yabo n’indi minsi icumi yiyongeraho ku bafite ibibazo byo mu muryango byihariye. Uko kuba imiryango itabana ngo imarane igihe iri kumwe, ngo byagabanyije cyane umubare w’abana bavuka muri icyo gihugu, ariko byongera n’ibyago bya za gatanya mu miryango.
Muri uko kujya gusura abagabo babo aho bakorera mu bice bitandukanye bya Ukraine, ngo harimo abasanga abagabo babo barashatse abandi bakunzi hafi y’abo bakorera, bakamenya ibikorwa bakoze byo kubaca inyuma, bikarangira bahise basaba za gatanya.
Oksana kimwe na bagenzi be bandi bakora ingendo ndende kandi zigoye ndetse zirimo ibibazo, ngo hari ubwo bahitamo gutega za Gari ya moshi, bagera mu mijyi iri hafi y’aho abagabo babo bakorera bagatega za Bisi cyangwa se za Tagisi.
Kimwe na Oksana, Natalya nawe n’undi mugore w’umusirikare uri ku rugamba muri Ukraine, akaba amaze imyaka 22 ashakanye n’umugabo we, bafitanye abana babiri.
Nawe avuga ko amara igihe kirekire mu nzira ajya gusura uwo mugabo we , kuko akora ibirometero 1230, agakoresha iminsi ibiri irenga mu nzira, ndetse akishyura amafaranga menshi y’urugendo agera ku Madolari 120 uko agiyeyo, ariko ngo arigora akaba yamusura nibura rimwe mu mezi abiri cyangwa se atatu. Gusa ngo aba abizi ko ku basirikare batari mu bihe byabo by’ikiruhuko bemererwa kuva mu kazi akanya gato cyane.
" Iyo musuye tumarana akanya gato, twari kumwe twiherereye tuganira, tumarana iminota 50 gusa, hanyuma aramperekeza kuri Gari ya moshi yari yanzanye, ngenda ndira, ariko iyo minota 50 yari ifite agaciro gakomeye cyane. Izi ngendo ziba ari umwanya wo kongera kwiyumvamo ko muri umuryango”.

Kubw’amahirwe, Oksana ubu yarabyaye afite umwana w’umuhungu w’uruhinja nyuma y’uko yari yasamye n’inda ya kabiri nayo ivamo ariko ntiyacika intege, akomeza kujya aza gusura umugabo igihe cyose bishoboka, uwo mwana wabo yaje ari umuhoza nyuma yo gukuramo inda kabiri gakurikirana, gusa ngo ababazwa no kuba Umugabo we atarabona umwana wabo kuko ataremererwa kuza mu kirihuko nyuma y’uko umwana avutse, ikindi avuga ko nawe kimwe n’abandi bagore yakifuje kuba ari kumwe n’umugabo ku munsi wo kubyara umwana wabo bagatahana mu rugo bari kumwe, ariko ngo ntibyashoboka kuri we.
Artem yagize ati, “ Habura iminota micyeya ngo Oksana abyare yarambwiye ati, ni inzozi za buri mugore kuba ari kumwe n’umugabo we mu gihe cyo kubyara, ariko dore ndi hano njyenyine, ariko mfite icyizere ko igihe gikwiye uzaza ukadusanga”.
Ohereza igitekerezo
|
War is fire let Ukrainians live peacefully all is USA who is betrayal