Uko Dr Eugene Rwamucyo yagerageje gukwepa isuzuma ry’impuguke mu by’imitekerereze

Mu iburanisha rw’urubanza rwa Dr. Eugène Rwamucyo mu Bufaransa, impuguke mu by’imitekerereze, Emmanuelle Semiaticki, yabwiye urukiko ko mu isuzuma yamukoreye ku wa 20 Kamena 2026 yabonye uregwa ashaka kugenzura uko ikiganiro kigenda aho gusubiza mu buryo busanzwe ibibazo yabazwaga.

Semiaticki yavuze ko inshingano ze atari ukugaragaza niba uregwa ahamwa n’icyaha cyangwa ari umwere, ahubwo ari ugusesengura imitekerereze n’imikorere y’ubuzima bwo mu mutwe bw’umuntu.

Yabwiye urukiko ko Dr. Rwamucyo yanze gukora ibizamini bimwe na bimwe byari bigamije gusesengura imiterere ye, ndetse ko mu kiganiro yamaze amasaha arenga abiri, wasangaga ayobora ibiganiro mu cyerekezo ashakaga.

Yagize ati "Yashakaga kwigarurira uko ikiganiro kigenda no gukoresha umwanya wanjye nk’impuguke kugira ngo akomeze kugenzura ibiganiro buhoro buhoro."

Impuguke yavuze kandi ko Rwamucyo yagendaga atanga ibisobanuro birebire, akava ku kibazo yabazwaga akinjira mu yandi magambo menshi.

Yagereranyije uburyo yavugaga n’ubw’umwarimu utanga ikiganiro, avuga ko byatumaga isuzuma rigorana.

Semiaticki yavuze ko yabonaga Dr. Rwamucyo ashaka kwerekana ko arusha abandi ubushobozi bwo gutekereza, kandi ko yakundaga kuvuga wenyine igihe kirekire aho kugirana ikiganiro gishingiye ku bibazo n’ibisubizo.

Mu gusubiza ibibazo bya Perezida w’urukiko, impuguke yongeyeho ko nubwo Rwamucyo yasubizaga ibibazo, yabikoraga "mu buryo burimo kugenzura buri kintu," kandi ko iyo ikiganiro cyegerezaga ingingo zimusaba kwisobanura ku giti cye, yahitaga asimbukana iyo mpuguke asa n’ushaka kugaragaza ko ishaka kumutura mu mutego.

Yavuze ko hari n’igihe Rwamucyo yamushinje kutagira impuhwe, ibintu impuguke yavuze ko yabifashe nk’uburyo bwo guhindurira undi inshingano no gukwepa isuzuma.

Semiaticki yavuze kandi ko mu kiganiro cyose, Rwamucyo yakundaga kugaruka ku byo yise umugambi wo kumwibasira w’impuguke n’inzego z’ubutabera, akavuga ko buri kintu yashakaga kugisenya kugira ngo gihuze n’ukuri kwe bwite.

Mu bibazo by’abunganizi b’uregwa, Me Sztulman yanenze cyane uburyo raporo yanditswe, anenga amagambo yakoreshejwe n’impuguke ndetse n’uburyo yakoresheje mu isesengura.

Yageze aho avuga ko raporo isa n’"igishushanyo kidafite umurongo uhamye" (gribouillis), mu gihe impuguke yo yakomeje gushimangira ko imyanzuro yayo ishingiye ku kiganiro yagiranye n’uregwa no ku bumenyi ishingiraho mu mwuga wayo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka