Uhuru Kenyatta yananiwe kwihanganira ibitutsi, afunga konti ye ya Twitter

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yatangaje ko atakibarizwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, kuko atabasha kwihanganira amagambo mabi abwirwa n’abantu benshi.

Ibi yabitangaje ku wa Gatatu tariki wa 25 Ugushyingo 2020, aho yavuze ko hari ubwo atabashaga gusinzira neza, yibuka ibitutsi n’amagambo mabi abantu baba bamubwiriye kuri Twitter.

Yavuze ko ibyo byamuteraga uburakari cyane, akaba yarahisemo kujya ataha akaganira n’umugore we, akaryama neza, akabyuka ajya ku kazi nta mujinya afite.

Kenyatta, yavuye kuri Twitter, mu gihe konti ye bwite yari afite abasaga miliyoni eshatu bamukurikiraga, kuri ubu hakaba hazajya hakoreshwa konti y’Ibiro bya Perezida wa Kenya, ifite abayikurikira basaga miliyoni imwe.

Si Uhuru Kenyatta gusa wibasirwa n’Abanyakenya kuri Twitter, kuko aba bazwiho kwirekura bakavuga icyo batekereza ku mbuga nkoranyambaga, baza mu baturage bahimba ibyitwa (Hash Tag) nyinshi, aho akenshi baba bagaragaza ibyo batishimiye, ndetse bakanashyamirana n’abo mu bindi bihugu banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka