Uganda: Yishe nyina amuziza kumwima igikombe cy’icyayi

Muri Uganda ahitwa Alupe, muri Busia, umusore Robin Barasa yishe Nyina amutemye ijosi, ngo amuziza ko yamwimye igikombe cy’icyayi, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu, harimo Emuria FM.

Uwo mubyeyi wishwe n’umwana we, ku wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, ngo yari yamwimye icyayi nko kumuhana, nyuma y’uko yanze kujya guhinga mu murima w’ibigori.

Nyuma y’uko Robin yishe Nyina, Pelvine Barasa wari ufite imyaka 53 y’amavuko amutemye ijosi, abaturage bahise bagira uburakari batangira kumutera amabuye kubera icyo gikorwa cyo kwica nyina, birangira na we apfuye.

Se wa Robin Barasa, Robert Ongaria, yabwiye itangazamakuru ko yavuye iwe mu gitondo ajya ku kazi aho akorera ku buruhukiro bw’ibitaro aho muri Alupe, ariko aza guhamagarwa kuri Telefone, ahamagawe n’ubuyobozi bw’aho atuye, bamubwira ko iwe habaye ibibazo.

Nk’uko byahamijwe n’abaturanyi b’uwo muryango, Robin yasanze Nyina mu murima aho yari yagiye, amutema ijosi akoresheje umupanga aramwica.

Abayobozi b’aho muri Alupe, bamaganye icyo gikorwa cy’uwo musore, baboneraho umwanya wo gusaba urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge. Imirambo ya ba nyakwigendera bombi, mu gihe iperereza rigikomeje gukorwa n’inzego zibishinzwe aho muri Uganda, yajyanywe kwa muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka