Uganda: Umwana w’imyaka 10 yandikiwe na Perezida Obama

Christopher Kule w’imyaka 10 wiga mu mwaka wa kane mu mashuri abanza ahitwa i Kasese muri Uganda yamenyekanye cyane ubwo hari hamaze kumenyekana ko Perezida Obama uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamwandikiye akanamwoherereza ifoto ye bwite yashyizeho umukono we.

Uyu mwana ngo kuva yabona ibaruwa Perezida Obama yamwandikiye n’ifoto ye bwite ntakibifasha hasi. Umubyeyi we Semu Kahulho yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko umwana we Christopher Kule asigaye ajyana iyo baruwa n’ifoto mu misa aho asengera, mu ishuri ndeste ngo aranabirarana kuko atasinzira atabireba hafi.

Bijya gutangira, ngo umwarimu wa Kule yasabye abo yigisha gukora umwitozo wo kwandikira umuntu buri mwana yumva ashaka ku isi, ariko akaba ari umuntu wabasha kugira icyo akora ngo ibibazo buri mwana akeka ko bikomeye hafi ye bikemuke.

Ngo ibaruwa uyu mwana Kule yandikiye Perezida Obama yamusabaga ko yakoresha imbaraga n’ububasha Amerika ifite ku isi agakemura ibibazo by’umutekano muke muri Uganda no mu karere kose, maze uwo mwana na bagenzi be bakabasha kwiga neza ntawe ubatera hejuru.

Ibaruwa ya Kule yateye umwarimu guhimbarwa, maze umunyeshuri w’Umunyamerika wimenyerezaga umwuga kuri iryo shuri abimenye yiyemeza kuzayigeza kuri Perezida Obama, dore ko ngo uyu Munyamerika afite nyirakuru uziranye n’umukozi ukora kwa Perezida Obama.

Christopher Kule na mwarimu we Dasiel Raul. Amashusho afite ni ibaruwa Perezida Obama yamwandikiye n'ifoto ye bwite yamwoherereje.
Christopher Kule na mwarimu we Dasiel Raul. Amashusho afite ni ibaruwa Perezida Obama yamwandikiye n’ifoto ye bwite yamwoherereje.

Nyuma y’iminsi mike, uyu mwarimu yaje kuvuga ko ibaruwa yegejejwe kwa Perezida Obama, ndetse tariki 10 Nyakanga Perezida Obama yoherereza wa mwana Kule ibaruwa imusubiza anamushyiriramo ifoto ye bwite.

Perezida Obama ngo yashimiye uwo mwana kandi amuhumuriza ko Amerika isanzwe igerageza gukumira ibibazo by’umutekano muke ku isi yose, kandi Obama amubwira ko nawe ababazwa n’intambara n’urugomo bihutaza ubuzima bw’abaturage ahabaye imvuururu n’intambara hose.

Perezida Obama yakomeje yandikira Kule ati “Rwose mfite ubushake bwo kongera umurego Amerika isanzwe ikoresha mu guhashya urugomo rukorerwa abantu batuye ku isi yose.”

Kuva uyu mwana Kule yabona igisubizo cya Perezida Obama ku ibaruwa ye, ngo yumva ashishikajwe cyane no kuzabona Perezida Obama imbona nkubone. Ku bw’uyu mwana kandi ngo birashoboka cyane ko Perezida Obama yamutumira kumusanga muri Amerika cyangwa se hakaba ubwo Obama azaza muri Uganda uyu mwana Kule akamubona n’amaso ye.

Uyu mwana usanzwe ngo ashaka kuzaba umuganga aravuga ko aniteguye kuba yatandukana n’umuryango we Perezida Obama aramutse amwemereye kumujyana kubana nawe muri Amerika.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko ikinyarwanda mukoresha ntikinoze neza. ambasade bwazo ni iki? bavuga ko ubufaransa bwiteguye gufunga ambasade yayo.
koresha NTIBAVUGA, BAVUGA

Josée yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka