Uganda: Umugore yatorotse nyuma yo gutera Mukeba we urushinge rurimo uburozi

Muri Uganda, umugore witwa Jackie Namubiru, arashinjwa kwica Mukeba we witwa Nakimera Lydia w’imyaka 23, nyuma yo kumutera urushinge rurimo uburozi, yarangiza agahita atoroka akabura.

Uwatewe urwo rushinge bivugwa ko rwari rurimo uburozi (Lydia) yahise ajyanwa kwa Muganga kuri ‘Clinic’ ya Bulamu, nyuma ajyanwa ku Bitaro bya Byansi muri Masaka, kuko yari yakomeje kurushaho kuremba.

Polisi y’aho muri Uganda ivuga ko icyo gikorwa cy’uwo mugore wateye mugenzi we urushinge rurimo uburozi gishobora kuba cyatewe no kugirirana amashyari.

Polisi kandi yatangaje ko ubu irimo gushakisha uwo mugore ukurikiranyweho kwica mugenzi we, kuko yahise atoroka aho yabaga nyuma yo gutera mukeba we urwo rushinge.

Umuvugizi wa Polisi y’aho , Fred Enanga, ku wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, nibwo yatangaje ko " Uwatewe urwo rushinge yapfuye , nyuma y’uko yatewe urwo rushinge rwamwinjije uburozi mu mubiri ku itariki 24 Mata 2023, saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba”.

Enanga akomeza avuga ko icyo gikorwa cyaba cyaratewe n’ishyari ry’abakeba, ariko ko uwo mugore wagikoze agishakishwa n’inzego z’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka