Uganda: Sandra Teta yafunzwe akekwaho kugonga umugabo we (Weasel) ku bushake
Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi Umunyarwandakazi Sandra Teta, aho akurikiranyweho kugonga ku bushake agakomeretsa umugabo we, Douglas Mayanja, uzwi cyane ku izina rya Weasel.

Iperereza ry’ibanze ryakozwe na Polisi, ryagaragaje ko ibi byabereye mu kabari ka Shan gaherereye Munyonyo mu Mujyi wa Kampala, nyuma y’amakimbirane akomeye hagati yabo bombi.
Teta Sandra ufungiye kuri Polisi yo mu gace ka Kabalagala, yavuze ko Weasel yari yiriwe amutonganya ndetse amwirukanana n’abana mu rugo.
Umuvugizi wungirije wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire, yabwiye NTV Uganda ko Sandra Teta imodoka yakoresheje agonga Weasel ku bushake, ifite ibirango bya UBH 148Y, na yo iri kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabalagala.
Bwana Owoyesigyire yavuze ko kugeza ubu Weasel, yabanje kujyanwa mu bitaro bya Mukwaya nyuma yo gusanga yakomeretse bikabije, yahise yimurirwa mu bitaro bya Nsambya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|