Uganda: Perezida w’Inteko ishinga amategeko ari mu bayobozi batanu bakumiriwe kwinjira muri Amerika
Leta zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ibihano zafatiye abayobozi bakuru batanu bo muri Uganda, harimo na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anitha Among.
Ibyo bihano bitangajwe, nyuma y’uko hari hashize ukwezi kumwe gusa, u Bwongereza nabwo butangaje ibihano bwafatiye uwo muyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ndetse n’abandi bantu babiri bahoze ari Abaminisitiri muri Guverinoma ya Uganda.
Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Amerika bishinzwe Ububanyi n’Amahanga ‘The US State Department’, ku wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, rigaragaza ko Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda Anita Among, yashyizwe ku rutonde kubera uruhare rwe rugaragara muri ruswa mu gihe cy’ubuyobozi bwe nk’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko.
Ibihano Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda Anita Among yafatiwe n’u Bwongereza byatangajwe muri Mata 2024, nabwo icyo gihe bwatangaje ko yagize uruhare mu byaha bya ruswa, bituma habaho gufatira imitungo ye iri mu Bwongereza nk’uko byagaragajwe mu itangazo bwasohoye.
Nyuma y’ibyo bihano byafashwe na Leta y’u Bwongereza, bifatiwe Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ngo byatumye inzego zitandukanye zitangira kumukoraho iperereza, harimo n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Yoweri Museveni wasabye uwo muyobozi gusobanura iby’iyo mitungo bivugwa ko afite mu Bwongereza, no gusobanura niba yarayigaragaje nk’uko biteganywa mu itegeko ryerekeye ubuyobozi ry’aho muri Uganda (Leadership Code Act).
Mu bandi bayobozi ba Uganda bafatiwe ibihano na Leta zunze Ubumwe z’Amerika, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru The East African, harimo uwahoze ari Minisitiri ushinzwe kureberera Karamoja, Mary Goretti Kitutu n’uwari umwungirije Agnes Nandutu, hari kandi Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari Amos Lugolobi, abo bose ngo bakaba bashinjwa kuba baragize uruhare muri ruswa no gukoresha nabi umutungo wa Leta harimo no kunyereza ibyari bigenewe abaturage bakennye.
Mu itangazo ryasohowe na Leta zunze Ubumwe z’Amerika ryasinwe n’Umuvugizi w’ibiro bya Amerika bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Matthew Miller, yagize ati, “Abo bayobozi bose uko ari bane, bakoresheje nabi imyanya barimo bibagirira inyungu ubwabo, baryamira abaturage ba Uganda.”
Undi wafatiwe ibihano na Leta zunze Ubumwe z’Amerika ni Lt-Gen Peter Elwelu wari umuyobozi wungirije w’ingabo za Uganda (CDF of the Uganda Peoples Defence Forces ‘UPDF’), kugeza muri Werurwe 2024. We yahaniwe kuba ngo yaragize uruhare rukomeye mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu.
Iryo tangazo ryasohowe na Leta zunze Ubumwe z’Amerika rigira riti,” by’umwihariko Peter Elwelu, mu gihe yari ayoboye ingabo za ‘UPDF forces’ yagize urahare mu bwicanyi bwakozwe na UPDF. Ku bw’ibyo rero ibihano Leta zunze ubumwe z’Amerika zafatiye abo bayobozi ba Uganda, harimo kutemererwa kwinjira muri Amerika”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|