Uganda: Ku myaka 54 yakoze ikizamini gisoza amashuri abanza

Muri Uganda, Pasiteri Rufus Amaku yakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ku myaka 54 y’amavuko, ari kumwe n’abanyeshuri bagenzi be, yambaye impuzankano zimwe nabo, arabasengera mbere yo gutangira ikizamini maze bivugisha benshi mu babonye ayo mashusho ye ku mbuga nkoranyambaga.

Pasiteri ari kumwe n'abana bigana
Pasiteri ari kumwe n’abana bigana

Hari hashize imyaka 34, Pasiteri Rufus ataye ishuri kubera impamvu nyinshi zitandukanye, ariko ngo yagaragaje ko yishimiye cyane kuba ashoboye kugaruka mu ishuri no gukora icyo kizamini cya Leta ku ishuri ribanza rya Aya Primary School mu gace ka Arua, aho muri Uganda.

Pasiteri Rufus, umubyeyi w’abana barindwi (7) niwe wayoboye bagenzi be bigana mu isengesho azamuye amaboko, abaragiza Imana mbere yo kwinjira mu ishuri bagombaga gukoreramo ikizamini cya Leta.

Amafoto ya Pasiteri Rufus Amaku wo muri Paruwasi ya ‘Aya Vurra Archdeaconry’ yambaye impuzankano z’abanyeshuri yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashima umuhati yagize, abandi babona ari urugero rwiza ko ku bandi bantu bakuze bibwiraga ko igihe cyarenze.

Mu mashusho yatangajwe na Bukedde TV y’aho muri Uganda, Pasiteri Rufus agaragara afunze amaso azamuye ukuboko arimo asenga hamwe n’abandi banyeshuri bari kumwe nawe bubitse imitwe nk’uburyo bwo kubaha isengesho. Hari kandi n’indi foto igaragaza Pasiteri Rufus yamaze kugera mu ishuri yicaye, afite ikaramu mu ntoki, impapuro z’ikizamini cya Leta zimuri imbere, mu gihe barimo gukwirakwiza ibizamini no ku bandi banyeshuri.

Pasiteri Rufus, afite imyaka isaga 20 y’uburambe mu kubwiriza ijambo ry’Imana, kuko mu gihe yari yararetse ishuri yaje kujya mu byo kwigisha ijambo ry’Imana.

Mu bagize icyo bavuga kuri Pasiteri Rufus ku mbuga nkoranyambaga harimo uwitwa Mageni Azuba Stephen wagize ati, "Ndamwifuriza amahirwe masa, kandi Imana imuhindurire inzozi ze impamo mu izina rya Yesu”.

Emmanuel Emojong yagize ati, "Ndamwifuriza intsinzi muri icyo kizamini yakoze”.
Limykings Isaac Moses Yokonya yagize ati, " Ndakwishimiye cyane Pasiteri Amaku, ndakwifuriza intsinzi mu kizamini wakoze."

Wanyina Vick we yagize ati, " Imana yuzuze ubwenge bwawe kandi irebe umwete wakoranye”.

Ogojo Emmanuel Obicho we ati," Nkunze cyane ukuntu azi kwiyemeza, Imana imufashe azatsinze”.

Enomfon Eyo, we yagize ati, “ Sogokuru wanjye agomba kubona ibi, ndabimwoherereza rwose arebe ibyo urungano rwe arimo akora, bimubere urugero rwiza”.

Atunga Hazard we yagize ati,” Umwanya we yagombye kuwushyira mu kurera abuzukuru akareka iby’amashuri”.

Eric Marende we yagize ati, “ Ndakwishimiye rwose bwana Rufus, uburezi nta myaka ntarengwa bugira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka