Uganda: Kizza Besigye mu mazi abira nyuma yo gufatirwa muri Kenya

Umugore wa Kizza Besigye umaze imyaka atavuga rumwe n’ubuyobozi muri Uganda, yavuze ko umugabo we yashimutiwe muri Kenya, ubu akaba ari muri gereza ya gisirikare muri Uganda.

Kizza Besigye amaze gutsindwa amatora ya perezida muri Uganda inshuro enye
Kizza Besigye amaze gutsindwa amatora ya perezida muri Uganda inshuro enye

Mu butumwa yanditse kuri X, Winnie Byanyima yavuze ko umugabo we yabanje gutabwa muri yombi i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya kuwa Gatandatu ushize, ubwo yari ari mu gikorwa cyo kumurika igitabo.

Byanyima yanditse agira ati "Ubu noneho mfite amakuru yizewe avuga ko ari muri gereza ya gisirikare muri Kampala, kandi ndasaba ko guverinoma ya Uganda imurekura.”

Umuvugizi w’ingabo za Uganda Felix Kulayigye yabwiye ikigo cy’itangazamakuru cya Uganda Radio Network ko Besigye ashobora kuza gushyikirizwa urukiko, ariko ntiyigeze yerura ngo avuge niba afunzwe n’igisirikare.

Mu gihe ubuyobozi bwa Uganda ntacyo buratangaza kuri ibi, ikinyamakuru cyo muri Uganda The Daily Monitor cyanditse ko hari abayoboke bakuru b’ishyaka rya Besigye Forum for Democratic Change (FDC), bari bahuriye ku rukiko rwa gisirikare rwa Makindye (Kampala) kuwa Kabiri, bategereje ko ari ho aza kuzanwa.

Winnie Byanyima ni impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu akaba n'umuyobozi mukuru wa UNAIDS, gahunda ya LONI ishinzwe kurwanya SIDA
Winnie Byanyima ni impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu akaba n’umuyobozi mukuru wa UNAIDS, gahunda ya LONI ishinzwe kurwanya SIDA

Besigye w’imyaka 68, ni umuyobozi w’ishyaka FDC rimaze gutsindwa amatora ya perezida inshuro enye imbere ya Yoweri Museveni uri ku buyobozi kuva mu 1986.

Kizza Besigye wigeze kuba umuganga wihariye wa Museveni mbere y’uko bashwana, amaze gutabwa muri yombi inshuro nyinshi. Hari ubwo yigeze kuraswa mu kiganza, ubundi aterwa ibyuka biryana mu maso yakoresheje mitingi zitari zemewe.

Ubuyobozi bwa Uganda bumushinja ubushotoranyi, akaba ndetse yugarijwe n’ibirego byo kwenyegeza amacakubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NABAMBWE NA BAMBWE YES

Gaspard yanditse ku itariki ya: 23-11-2024  →  Musubize

Nibamufate bamukomeze, kuko uwo ni numwicyanyi mubi

Niyo murinzi patrick yanditse ku itariki ya: 22-11-2024  →  Musubize

Thank u! Kumushimuta

Umug yanditse ku itariki ya: 21-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka