Uganda: Ebola yishe umuntu umwe i Kampala
Uganda yamaze kwemeza ko virusi itera icyoreza cya Ebola yageze mu Murwa mukuru Kampala, ndetse ikaba yamaze kwica umurwayi umwe, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima y’icyo Gihugu.

Umurwayi wa mbere wishwe n’icyo cyorezo, ni umuforomo w’umugabo, wakoraga ku bitaro bya ‘Mulago National Referral Hospital’ biherereye mu Mujyi wa Kampala, akaba yapfuye nyuma yo kugerageza kwivuza ahantu hatandukanye, harimo no ku muvuzi gakondo ndetse no kuri ibyo bitaro bya Mulago ubwabyo, nyuma yo kugira ibimenyetso bitandukanye birimo n’umuriro mwinshi.
Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda, rigira riti "Uwo murwayi yagize ikibazo cyo kwisanga ingingo nyinshi ze zidakora, biza no kurangira apfuye agiye ku bitaro bya Mulago National Referral Hospital ku itariki 29 Mutarama 2025, ibizamini byafashwe ku murambo we, byagaragaje ko yari afite iyo ndwara ya Sudan Ebola Virus Disease (strain)”.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters,’ byatangaje ko abantu 44 bahuye n’uwo murwayi mbere y’uko apfa, ngo barimo gushakishwa kugira ngo bapimwe niba batarayanduye, muri bo hakaba harimo n’abakozi bo kwa muganga bagera kuri 30 nk’uko byemezwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Gusa, bivugwa ko gushobora kubona abo bahuye na we bose bigoye cyane, bitewe n’uko Kampala ari Umujyi munini utuwe na Miliyoni zisaga enye z’abantu, kandi ukaba unyurwamo n’abagenzi bava cyangwa bajya mu bihugu bitandukanye bituranye na Uganda, harimo Sudani y’Epfo, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Rwanda n’ibindi.
Icyo cyorezo cya Ebola kigira ibimenyetso bitandukanye harimo kuva amaraso ahari umwenge hose ku mubiri w’umuntu, kikaba cyandura mu gihe umuntu akoze ku matembabuzi yo mu mubiri w’umurwayi, gusa kigira n’ibindi bimenyetso, harimo kubabara umutwe cyane, kuruka hakazamo n’amaraso no kubabara imikaya.
Icyorezo cya Ebola, cyaherukaga kugaragara muri Uganda mu mpera z’umwaka wa 2022, aho cyishe abantu 55 mu bagera ku 143 bari bacyanduye muri rusange, ariko Uganda iza gutangaza ko cyarangiye burundu ku itariki 11 Mutarama 2023.
Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda, yatangaje ko abo bahuye n’uwo muntu wamaze kwicwa na Ebola, nibaboneka bazahita bakingirwa byihutirwa. Nta rukingo rwa Ebola rwemewe ruraboneka kugeza ubu, ariko Uganda ngo ifite inkingo zikiri mu igerageza yahawe, ubwo icyo cyorezo cyaherukaga kwibasira icyo gihugu.
Ohereza igitekerezo
|
Mubyukuri hagire ikorwa abobantu babone basuzumwe bataranduza abandi murakoze.