Uganda: Ebola ikomeje gufata indi ntera
Yanditswe na
Gasana Marcellin
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yavuze ko habonetse abandi bantu 34 banduye icyorezo cya Ebola, kandi ngo ishobora kuba imaze guhitana abantu 21.

Abashinzwe ibikorwa by’ubuzima bakomeje gushakisha abantu bashobora kuba barahuye n’abo bapfuye.
Icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muri Uganda gihereye mu karere ka Mubende mu cyumweru gishize, none ubu cyamaze kugera no mu bindi bice by’igihugu ariko kugeza ubu nta bwandu buragaragara mu murwa mukuru Kampala, nk’uko amakuru abivuga.
Ni ku nshuro ya kane icyorezo cya Ebola cyibasira Uganda. Inzego z’ubuzima mu bihugu bituranye na Uganda zamaze gushyiraho ingamba zo kwirinda ku buryo bushoboka.
Ohereza igitekerezo
|