Uganda: Dr. Kaberuka yahagarariye Perezida Kagame mu gushyingura Dr. Mutebile

Dr Donald Kaberuka wahoze ari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), kuri iki Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Guverineri wa Banki ya Uganda, Dr. Emmanuel Tumusiime Mutebile.

Dr. Emmanuel Tumusiime Mutebile yitabye Imana tariki 23 Mutarama 2022 azize uburwayi. Ni umwe muri ba Guverineri ba Banki nkuru z’ibihugu muri Afurika bari bamaze igihe kuri uwo mwanya kuko yawugiyeho mu 2000.

Dr. Kaberuka, wari uherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana, yatanze ubutumwa bw’akababaro mu izina rya Perezida Kagame, nk’ikimenyetso cy’uko umubano w’ibihugu byombi uri kugana aheza.

Dr Kaberuka usanzwe ari umuhanga mu by’ubukungu, yari n’inshuti magara ya Dr. Mutebile, akaba yitabiriye uyu muhango anyuze ku mupaka wa Gatuna wafunguwe guhera kuri uyu wa mbere tariki 31 Mutarama 2022.

Donald Kaberuka
Donald Kaberuka

Mu ijambo rye, Dr. Kaberuka yagize ati: "Mbazaniye indamutso ya Perezida Paul Kagame n’abaturage b’u Rwanda, muri uyu mwanya wo kubaha no guherekeza Emmanuel. Ntabwo byashobokaga ukundi, abaturage b’u Rwanda, abaturage ba Kabale, abaturage ba Kigezi na Uganda muri rusange, umuco dusangiye uhujwe n’amaraso.”

Dr. Kaberuka yabwiye abaturage ba Uganda ko Perezida Kagame yifatanyije na bo mu guherekeza Dr. Mutebile, yongeraho ko ibihugu byombi byizeye gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano wongere kuba mwiza.

Ati: "Kuba ndi hano mu izina rya Perezida wanjye, ni ikimenyetso cy’ibyifuzo by’abaturage b’ibihugu byacu byombi bashaka kubana neza mu mahoro, bishimira hamwe."

Dr. Kaberuka yakomeje agira ati: "Turabizi ko mu bihe byashize habaye ibibazo ariko nanone tuzi ko imbaraga zikomeye z’abayobozi bacu ziri gushyirwamo, mu gukemura ibyo bibazo kuko ni ibibazo bishobora gukemurwa."

Dr Kaberuka kandi yavuze ko urupfu rwa Dr. Mutebile ruteje igihombo ku mugabane wa Afurika kuko utakaje umugabo w’umuhanga mu by’ubukungu.

Dr Kaberuka wahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri uyu muhango, asanzwe ari no mu Kanama gashinzwe kugira Inama Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda (PAC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka