Uganda: Bobi Wine yavanye ikirego cye mu rukiko kijyanye n’amatora
Bobi Wine ufatwa nk’ingenzi mu batavuga rumwe n’ubuyobozi muri Uganda yavuze ko yavanye ikirego cye mu rukiko, aho yavugaga ko amatora y’Umukuru w’igihugu yo muri Mutarama 2021 yabayemo uburiganya.
Bobi Wine ubusanzwe witwa Robert Kyagulanyi, afashe uwo mwanzuro nyuma yo gusanga ko abacamanza bo mu Rukiko rw’Ikirenga bazabogama.
Amaze iminsi asaba urukiko gutesha agaciro ibyavuye mu matora we yemeza ko yabayemo uburiganya no guhohotera abaturage.
Uwo muhanzi ariko usigaye ari umunyapolitiki, ubu noneho yiyemeje kujyana ikirego cye mu rukiko rw’ibitekerezo by’abaturage, akoresheje uburyo bw’amahoro.
Mu matora y’Umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi gushize, Perezida Yoweri Museveni yatsindiye kongera kuyobora igihugu cya Uganda ubugira gatandatu (6) ku majwi 59%.
Umunyamakuru wa BBC i Kampala Patience Atuhaire, avuga ko ubushyamirane bwabaye mbere y’amatora bwaguyemo abantu basaga ibihumbi 50.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|