Uganda: Batoye itegeko rishya rirwanya ubujura bw’ingingo z’abantu

Muri Uganda, gucuruza ingingo z’abantu ngo ni ibintu bibaho cyane, aho usanga hari abagore bitangazwa ko babazwe bitari ngombwa, bagakurwamo ingingo runaka, ariko ubu bikaba byahawe umurongo kubera iryo tegeko ryatowe.

Minisitiri w’ubuzima wa Uganda, Dr. Jane Ruth Aceng Ocero, ku wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023, yatangaje ko Perezida Yoweri Museveni, yemeje itegeko rirebana no guhagarika ubujura bw’ingingo na bimwe mu bice bigize umubiri w’umuntu, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Aljazeera.

Ibinyamakuru bitandukanye by’aho muri Uganda, mu minsi ishize byagiye bitangaza ko hari abagore bajya mu kazi mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, nyuma bakisanga binjijwe muri gahunda zo kwa muganga, aho bakurwamo imbyiko zikagurishwa.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri Dr. Jane Ruth Aceng Ocero, yashimiye Perezida Museveni kuba yasinye iryo tegeko rigenga ibijyanye no gutanga no gusimbuza ingingo z’umuntu (Uganda Human Organ Donation and Transplant Bill 2023), kuko ngo rifasha mu gukemura ibibazo biboneka muri urwo rwego.

Yagize ati “Ubu noneho umuryango urafunguye ku Banya-Uganda, kugira ngo babe batangira urugendo rushya mu bijyanye no guhabwa no gusimburizwa ingingo”.

Iryo tegeko rishya rigenga ibijyanye no gutanga ingingo z’umuntu no kuzisimburizwa, ritowe bwa mbere muri Uganda, ribuza ubucuruzi ubwo ari bwo bwose bw’ingingo z’umubtu cyangwa se ibice by’umubiri we.

Mu bihano biteganywa n’iryo tegeko ku muntu waramuka ahamwe n’ibyaha byo gucuruza ingingo z’umuntu, cyangwa se bimwe mu bice by’umubiri we, harimo icyo gufungwa burundu no gucibwa amande akomeye.

Muri Nzeri 2022, nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Aceng, yavuze ko muri Uganda hari umubare munini w’abantu bakeneye guhabwa no gusimburizwa ingingo, ariko hakaba hari ikibazo cy’uko nta tegeko rihari ribigenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka