Uganda: Abanyarwanda babiri bafunzwe bakekwaho ubwicanyi

Police ya Uganda yataye muri yombi uwitwa Kwizera Désiré n’umugore we Uwingabire Kwizera bakoraga akazi ko mu rugo i Kabale muri Uganda bakekwaho kwica uwari shebuja.

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko Kwizera na Uwingabire biyemereye ko ari bo bishe uwari umukoresha wabo Geofrey Twinomujuni Ntegyire kuwa Gatanu tariki 31 Gicurasi, bakamwica bakoresheje inyundo.

Mu ibazwa ryabo, abakekwaho ubwicanyi bavuze ko icyatumye bamwica ari uko ngo yabahozaga ku nkeke abatuka.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda muri Kisoro, Elly Maate, yabwiye ikinyamakuru the Daily Monitor ko Kwizera na Uwingabire bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bashaka gutoroka.

Elly Maate yakomeje avuga ko nyuma yo kwica umukoresha wabo, Kwizera n’umugore we bibye igare, ipasi na radiyo byari mu rugo rwa nyakwigendera.

Abakekwaho ubwicanyi (Kwizera Désiré na Uwingabire Kwizera) ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya police ya Kabale, aho bategereje kuzashyikirizwa ubutabera mu minsi ya vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka