Uganda: Abantu 16 baguye mu mpanuka, 21 barakomereka

Abagera kuri 16 bapfuye abandi 21 barakomereka nyuma y’uko imodoka itwara abagenzi, igonze itwara imizigo hafi y’ahitwa ‘Adebe trading center’ ku muhanda wa Kampala-Gulu.

Umugizi wa Polisi mu gace ka ‘North Kyoga’ SP Patrick Jimmy Okema, yagize ati “Bivugwa ko bisi ifite pulake UAT 259P ya sosiyete yitwa ‘Roblyn bus company’, yarimo iva i Kampala yerekeza ahitwa Gulu, yagonze igikamyo kinini mu ma saa sita z’ijoro yo ku itariki 6 Mutarama 2023, icyo gikamyo bivugwa ko cyarimo gipakira imizigo ahitwa ‘Adebe trading center’ hafi y’ahitwa Kamdini”.

Uwo muvugizi wa Polisi avuga ko abantu 12 bahise bapfira aho impanuka yabereye, mu gihe abandi bane (4) bo baguye kwa muganga, aho bari bajyanywe ku buryo bwihuse ngo barebe ko bavurwa.

Yagize ati “Abo mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bahise bagera ahabereye impanuka bakibimenya, bemeza ko 12 bahise bapfira aho impanuka yabereye mu gihe abandi bane bo bapfiriye ku bitaro bya Atapara Hospital, hari kandi n’abandi barokotse iyo mpanuka bari kuri ibyo bitaro, bamwe bakomeretse ku buryo bukomeye”.

Yongeyeho ko icyateye iyo mpanuka kitaramenyekana neza, ariko hari ibyamaze kumenyakana.

Ati “Impamvu ntiramenyekana, ariko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko impanuka yaba yaratewe no kuba umushofori w’igikamyo kinini kigenewe gutwara imizigo yarahagaze nabi, kandi ntashyireho ibimenyetso biburira abandi bashoferi. Ni impanuka ibabaje, turasaba abaturage gutuza, kandi turahumuriza imiryango yagize ibyago byo kubura ababo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka