Uganda: Abantu 15 bakekwaho kugaba ibitero by’iterabwoba bagejejwe imbere y’ubutabera

Muri Uganda ku wa gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, abantu 15 barimo n’umugore utwite bagejejwe imbere y’ubutabera kubera uruhare bakekwaho mu bikorwa by’iterabwoba biherutse kugabwa muri icyo gihugu.

Benshi muri abo barashinjwa kuba mu mutwe wa Allied Democratic Forces (ADF), umutwe w’inyeshyamba uri mu yigize Leta ya Kisilamu.

Abayobozi batangaza ko uwo mutwe uri inyuma y’ibitero by’ibisasu biherutse guterwa muri Uganda mu kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo uyu mwaka, ahaherutse guturikirizwa ibisasu bitatu mu murwa mukuru Kampala, bigahitana abagera kuri 6, abandi 30 bagakomereka.

Polisi yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko abakekwa uko ari 15 bashinjwa ibyaha by’iterabwoba, gufasha no kuba mu mutwe w’iterabwoba, ndetse ko bazakomeza kuba bafunzwe kugeza ku wa 13 Mutarama 2022, ubwo bazaba bagarutse imbere y’urukiko.

Aba bashinjwa ntibagaragaje ko bemera cyangwa bahakana ibyaha.

Muri uku kwezi k’Ukuboza, igihugu cya Congo cyemeye ubusabe bwa Uganda bwo kugaba ibitero birimo iby’indege no ku butaka mu burasirazuba bw’icyo gihugu mu kurwanya ADF.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka