Uganda: 11 barimo abana bafite ubumuga bwo kutabona baguye mu nkongi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, muri Uganda abantu 11 barimo n’abanyeshuri bo mu ishuri ryitwa Salama School, ryigamo abana bafite ubumuga bwo kutabona riri ahitwa Mukono, bishwe n’inkongi yadutse mu cyumba bararamo.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bivuga ko iyo nkongi yadutse saa saba z’ijoro abanyeshuri basinziriye.

Polisi ya Uganda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yavuze ko icyateye inkongi kitaramenyekana. Iti “Icyateye impanuka ntikiramenyekana, gusa abantu 11 nibo bishwe n’iyi nkongi mu gihe abagera kuri batandatu bakomeretse bikabije bajyanywe kwa muganga”.

Polisi ikomeza ivuga ko yatangiye iperereza ku cyateye iyi mpanuka, ndetse ko ibivamo bikomeza gutangazwa.

Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu muri Uganda, General Kahinde Otafiire, yavuze ko benshi mu bishwe n’iyi nkongi ari abana ndetse yihanganisha ababyeyi n’ababuze ababo muri rusange.

Yongeyeho ko abari bakiri kuri iryo shuri bamaze kuhavanwa ndetse ashimangira ko hari bubeho iperereza ryimbitse.

Ati:” Nka Guverinoma turajya aho inkongi yabereye kandi uwo dusanga yabigizemo uruhare wese arahita ajyanwa mu butabera byihuse”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwirindebityo bizatuma tugeza igihugucya cu ahotwifuza

Kamanzi johnn yanditse ku itariki ya: 26-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka