Ubwongereza bwakuye abakozi b’ambasade yabwo muri Iran

Igihugu cy’Ubwongereza cyavanye abakozi bacyo bose ba ambasade yacyo muri Iran nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yangije inyubako y’ambasade y’Ubwongereza ndetse n’inyubako abakozi bayo batahagamo.

Abanya Iran bigaragambije kuri ambasade y’Ubwongereza bamagama ibihano Guverinoma y’Ubwongereza yafatiye Iran. Ubwongereza bwafatiye ibihano Iran nyuma y’uko ikigo mpuzamahanga gikurikirana iby’ingufu za nucléaire gisohoreye raporo ivuga ko Iran irimo gutunganya umushinga wo gukora intwro za kirimbuzi zitemewe n’amategeko.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, avuga ko akanama k’umutekano ka Loni, kimwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Guverinoma y’Ubwongereza, kamaganiye kure ibi bikorwa by’urugomo by’Abanyayirani kandi kavuga ko bizabagiraho ingaruka zikomeye.

Amakuru yatanzwe na bamwe mu bakozi b’ambasade y’Ubwongereza avuga ko impapuro z’ambasade n’ iz’abakozi ku giti cyabo zibwe, izindi bakazangizwa cyane.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubwongereza ivuga ko byabaye ngombwa kuba bahamagaye bamwe mu bakozi b’ambasade yayo.

Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize iti « Kubera ibyabereye mu maso ya buri wese ejo no kugirango tubungabunge umutekano, ni ngombwa ko bamwe mu bakozi bacu bava i Téhéran. »

Nyamara ariko babiri mu bakozi b’iyi ambasade bo bemeje ko abakozi bose b’ambasade bakuwe muri Iran. Kuva mu gitondo cy’uyu munsi ambasade irafunze.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, David Cameron, avuga ko biteye isoni kuba guverinoma ya Iran itashoboye kurinda abakozi b’ambasade y’igihugu cye.

Mu gihe Minisiteri ya Iran y’Ububanyi n’Amahanga yicuza ibyabaye kandi ikavuga ko igiye kurinda abadipolomate bandi basigayeyo, Perezida w’Intekonshingamategeko ya Iran we ashinja Akanama k’Umutekano ka Loni kwihutira kwamagana iyi myigaragambyo. Ku bwe ngo iki cyemezo n’icyo guhishira ibyaha Abanyamerika n’Abongereza bakoreye muri Iran.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka