Ubwongereza: Burna Boy yakoze amateka atarakorwa n’undi muhanzi wo ku mugabane wa Afurika

Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi nka Burna Boy, yakoze amateka yamugize Umuhanzi wa mbere wo ku mugabane wa Afurika wagurishije amatike ibihumbi 80 yose y’igitaramo agashira ku isoko.

Iki gitaramo cya Burna Boy, cyabaye ku wa gatandatu tariki 3 Kamena 2023, kuri London Stadium yakira abantu ibihumbi 80, kiri mu byo yateguye bizenguruka isi mu kumenyekanisha album ye ya gatandatu yashyize hanze umwaka ushize yise ‘Love, Damini’ iriho indirimbo 19.

Abafana bagera ku bihumbi 80 bose bitabiriye iki gitaramo aho basusurukijwe n’iki cyamamare cyo muri Nigeria mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe kuva mu myaka icumi ishize atangiye kwigarurira umutima w’abakunzi b’umuziki we, kuva ku ndirimbo yakunzwe cyane ‘Like to Party’ kugeza kuri ‘Last Last’.

Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bya Grammy, yagize ati: “Amagambo ntashobora gusobanura amarangamutima yanjye muri aka kanya kuko ntakindi kirenze izi nzozi.”

Burna Boy yari ku rubyiniro afashijwe rw’ababyinnyi benshi ndetse n’abandi bahanzi barimo umuraperi w’Umwongereza uri no mu bagezweho Stormzy, J Hus, Dave na Popcaan. Aho yamaze amasaha abiri ku rubyiniro.

Eddie Kadi umwe mu banyamakuru ba Radio y’Abongereza ya BBC, yagize ati: “Ntabwo ari ubwa mbere umuziki nyafurika ugeze ku gasongero.”

Yakomeje avuga ko nanone hakwiye gushimirwa abakomeje kugira uruhare mu kuzamurira igikundiro injyana ya Afrobeat cyane cyane uburyo urubyiruko rwa diyasipora y’Abanyafurika bakomeje gukunda no kumenyekanisha uyu muziki hirya no hino mu mico itandukana y’ibihugu batuyemo.

Iyi album ‘Love, Damini’ yiganjeho indirimbo z’urukundo iri mu njyana nka Afrobeats, Dancehall, Reggae na Hip hop.

Yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo nka Ed Sheran bahuriye mu ndirimbo yitwa “For My Hand” yakunzwe cyane ikimara kujya hanze. Hariho kandi abahanzi nka Kehlani, Blxst, Popcaan, J Hus, Ladysmith Black Mambazo’, Khalid na J Balvin.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka