Ubwongereza: Axel Rudakubana yemeye icyaha cyo kwica batatu
Axel Rudakubana yemereye urukiko rwa Liverpool mu Bwongereza ko yishe abana batatu tariki 29 Nyakanga 2024, abateye icyuma.

Uwo musore w’imyaka 18 ukomoka mu Rwanda, yemeye n’icyaha cyo kugerageza kwica abandi bantu 10 barimo abana umunani batavuzwe amazina ku bw’umutekano wabo.
Ikinyamakuru The Telegraph cyanditse ko yemeye n’icyaha cy’iterabwoba, gikomoka ku nyandiko y’inyigisho z’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, abashinzwe iperereza babonye ubwo bajyaga kumusaka.
Rudakubana yatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa mbere, ibyaha yemera byose, yabikoze afite imyaka 17.
Kwemera ibi byaha byatunguranye kuko ubwo yagezwaga mu rukiko bwa mbere mu Kuboza 2024 ntacyo yasubije umucamanza.
Umucamanza uyoboye urubanza yatangaje ko Rudakubana azakomeza gufungwa by’agateganyo, akaba ashobora kuzakatirwa ku itariki 23 Mutarama.
Hari ibinyamakuru byo mu Bwongereza byanditse ko umucamanza yamumenyesheje ko ibyaha yakoze bishobora kumushyira mu cyiciro cy’abahabwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Icyakora, amategeko y’Ubwongereza avuga ko ngo iki gihano cyahabwa uwahamwe n’ibyaha igihe gusa yaba yarabikoze agejeje ku myaka 21. Ufite imyaka 18 na we ngo ashobora guhabwa igihano nk’iki ariko bikaba ari irengayobora.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|