Ubwongereza: Andy Burnham witezweho gusimbura Minisitiri w’Intebe weguye yarahiriye kuba umudepite
Andy Burnham yarahiriye kuba Umudepite uhagarariye agace ka Makerfield mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, mu masaha make nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe Keir Starmer atangaje ko yeguye ku buyobozi bw’Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party).
Burnham yahise atangaza ko yiteguye kwiyamamariza gusimbura Starmer ku buyobozi bw’ishyaka ndetse no ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, ashyigikiwe na Wes Streeting wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima.
Streeting na we yari yaratangaje mbere ko aziyamamaza mu gihe habaho amatora y’umuyobozi mushya wa Labour, ariko ubu asa n’ushyigikiye Burnham.
Nyuma yo kurahira, Burnham yakirijwe amashyi menshi n’abadepite ba Labour bagera kuri 200 banafatana ifoto y’urwibutso muri Westminster Hall (Icyumba cy’Inama cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza), kimwe mu byagaragaje ko ashyigikiwe bikomeye mu ishyaka.
Mu ijambo yagejeje ku baturage, Keir Starmer weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yagaragaye afite amarangamutima menshi, ashimira umugore we Victoria (Vic), avuga ko yamubereye inkingi ikomeye.
Yavuze kandi ko yifuza kubona umwanya uhagije wo kuba umubyeyi mwiza ku bana be.
Starmer yatangaje ko azakomeza gukora inshingano za Minisitiri w’Intebe kugeza igihe uzamusimbura azatorerwa.
Yavuze ko uwo musimbura azaba amaze kumenyekana mbere y’uko Inteko Ishinga Amategeko yongera guterana muri Nzeri, cyangwa na mbere yaho niba Ishyaka rya Labour ryumvikanye ku mukandida umwe nta matora abaye.
Iri yegura rya Starmer rizatuma u Bwongereza bubona undi muyobozi mushya mu gihe gito kiri imbere, mu gihe Andy Burnham ari we uri kuvugwa cyane nk’ushobora gufata uwo mwanya.
Mu myaka 10 gusa ishize, Ubwongereza bumaze kugira abaminisitiri b’intebe batandatu, kuko ugiyeho arengwa n’ibihazo akegura atamaze kabiri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|