U Bushinwa: Perezida Xi yijeje Afurika kuyihangira imirimo miliyoni

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yijeje Afurika ko azayihangira byibuze imirimo miliyoni muri gahunda igihugu cye kihaye yo kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’ibihugu bikiri inyuma mu nganda.

Perezida w'Ubushinwa Xi Jimping avuga ko ubufatanye bw'Abashinwa n'Abanyafurika buzazamura imibereho ku mpande zombi
Perezida w’Ubushinwa Xi Jimping avuga ko ubufatanye bw’Abashinwa n’Abanyafurika buzazamura imibereho ku mpande zombi

Mu ijambo yavugiye mu nama ihuza Ubushinwa na Afurika (FOCAC) yatangiye kuri uyu wa Kane, Xi yavuze ko Ubushinwa buzaha ibihugu bya Afurika miliyari 360 z’ama yuan (miliyari 51 z’amadolari) muri gahunda nshya yo gutera inkunga no gushyigikira imishinga 30 y’ibikorwaremezo byo kuzamura itumanaho ku mugabane wose.

Ageza ijambo rye ku ntumwa ziturutse mu bihugu birenga 50 bya Afurika ziteraniye i Beijing mu nama, Xi yavuze ko muri izo miliyari 360 z’ama yuan, 210 (miliyari 29,6 z’amadolari) zizasaranganywa binyuze mu nguzanyo hanyuma izindi miliyari 70 (miliyari 9,9 z’amadolari) zishyirwe mu bikorwa by’ishoramari ry’ibigo bishya byo mu Bushinwa, andi make make ajye mu nkunga mu bya gisirikare n’indi mishinga.

Kuba iyo nkunga izatangwa mu mafaranga akoreshwa mu Bushinwa (yuan), ikigaragara bishobora kuba biri muri gahunda y’Ubushinwa yo kongerera imbaraga ifaranga ryabwo ku rwego mpuzamahanga.

Perezida w’u Bushinwa yasabye ko habaho umuyoboro uhuza Ubushinwa na Afurika ku butaka no mu nzira z’amazi, kandi hakabaho n’ihuzabikorwa mu iterambere.

Xi yagize ati “Twafatanyije kubaka imihanda, inzira za gari ya moshi, amashuri, amavuriro, ibyanya by’inganda n’amasoko yihariye y’ubukungu, kandi iyi mishinga yahinduye ubuzima bwa benshi."

Xi yakomeje agaragaza ko gushyira hamwe kw’Abashinwa n’Abanyafurika bishobora kugeza impande zombi ku bikorwa bishya byinshi kandi byihagazeho bikanihutisha ubukungu bw’ibihugu bikiri inyuma mu iterambere ry’inganda.

Nyuma y’umuhango wo gutangiza inama, intumwa z’ibihugu zemeje Ingamba za Beijing zo kubaka “ahazaza buri wese yibonamo mu bihe bishya” ndetse banemeza Gahunda y’Ibikorwa bya Beijing by’umwaka 2025-27, nk’uko byatangajwe na Xinhua, ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa.

Beijing irimo kurushaho kwigaragaza mu buzima bwa Afurika mu gihe ibibazo by’ubukungu n’imibanire bikomeje kuba agatereranzamba hagati y’Ubushinwa n’ibihugu byo mu Burayi, harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Na none kandi, gahunda y’Ubushinwa yo kwagura umubano n’imikoranire, ije mu gihe iki gihugu cya kabiri mu bukire ku isi kirimo kugenda kidohoka kubera ibibazo birimo icy’ubucye bw’imitungo kimaze igihe kirekire n’igabanuka ry’abaturage.

U Bushinwa ni bwo mufatanyabikorwa nyamukuru wa Afurika, kuko ¼ cy’ibyo uyu mugabane wohereza hanze, byiganjemo amabuye y’agaciro, ibikomoka kuri peteroli n’ibyuma, byigira muri icyo gihugu cy’igihangange muri Asia.

U Bushinwa kandi ni bwo buguriza menshi ibihugu bya Afurika, aho bwatanze angana na miliyari 191 z’amadolari hagati ya 2006 na 2021.

Ubushinwa bwijeje Afurika imirimo mishya ibarirwa muri miliyoni
Ubushinwa bwijeje Afurika imirimo mishya ibarirwa muri miliyoni

Mu mpera za 2021 Inama ihuza Ubushinwa na Afurika yabereye i Dakar, Sénégal, Ubushinwa bwageneye Afurika miliyari 10 z’amadolari mu ishoramari kandi na none binyuze mu nguzanyo.

Mu minsi itatu y’inama ya FOCAC2024, Abayobozi ba Afurika batangaje ko bashyize umukono ku masezerano atandukanye y’ubufatanye mu bikorwaremezo, ubuhinzi, ubucukuzi n’ingufu.

Mu yandi masezerano yagezweho, Perezida wa Kenya William Ruto yatangaje ko afite gahunda yo gukorana n’Ubushinwa mu kwagura inzira ya gari ya moshi ihuza umurwa mukuru Nairobi na Mombasa, n’umuhanda mugari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka