Ubushinwa bwavanyeho minisitiri w’ububanyi n’amahanga nyuma yo kuburirwa irengero

Leta y’Ubushinwa yakuye Qin Gang ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga ataramara n’amezi arindwi agiye kuri uwo mwanyai.

Qin Gang yari amaze iminsi agaragara nk’umuntu wa hafi cyane ya Perezida Xi Jinping; inshingano ze zikazafatwa na Wang Yi ukuriye ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga mu ishyaka ry’abakomunisite.

Kuburirwa irengero by’igihe kirekire kwa minisitiri Qin no kuba ntacyo ubuyobozi bwigeze bubivugaho, byatumye abantu batangira gucika ururondogoro.

Bwana Qin w’imyaka 57 yaherukaga kugaragara mu ruhame tariki 25 Kamena; ariko nta mpamvu runaka yigeze ishyirwa ahagaragara ku iyirukanwa rye.

Perezida w’Ubushinwa ni we wamushyize muri guverinoma mu Kuboza k’umwaka ushize; kuvanwaho kwe gushyize akadomo ku gihirahiro cyari kimaze iminsi, ariko na none gusize ibibazo byinshi bidafite ibizubizo.

Wang Yi wahawe gusimbura Qin, agarutse kuri uwo murimo yigeze gukora hagati ya 2018 na 2022. Ubu ari muri Afurika y’Epfo aho yitabiriye inama mpuzamahanga ku mutekano.

Qin Gang yari umwe mu masura azwi cyane muri guverinoma y’Ubushinwa. Kuburirwa irengero kwe igihe kirekire ntikwahangayikishije gusa abahagarariye ibihugu byabo mu bushinwa, ahubwo n’abaturage b’Ubushinwa ni uko.

Ubwo yaburaga ku mirimo ye isanzwe mu kwezi gushize akanasiba inama yagombaga kwitabira muri Indonesia, igisobanuro kimwe rukumbi cyatanzwe n’ubuyobozi kugeza ubu ni ibibazo by’uburwayi butavugwa ubwo ari bwo.

Gusa kuba nta yandi makuru yigeze atangwa na minisiteri ye, byatumye havugwa amakuru adafitiwe gihamya ko ashobora kuba arimo guhanwa ku mpamvu za politike cyangwa se kubera ikibazo cyo guca inyuma umugore we, nk’uko iyi nkuru ya BBC ibivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka