Ubuhinde: Abantu 73 bazize inkongi y’umuriro mu bitaro bya Calcutta
Umwe mu bayobozi bakuru b’ibitaro bya Calcutta, mu burasirazuba bw’Ubuhinde, aratangaza ko inkongi y’umuriro yibasiye ibi bitaro mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 9 Ukuboza 2011 igahitana abasaga 73.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) aravuga ko baje gushobora guhosha iyi nkongi ahagana mu gasusuruko k’uyu munsi ariko abatabazi bakaba bavumbuye imibiri myinshi y’abazize iyi nkongi mu nyubako yahiye.
Umuyobozi wungirije w’ibitaro bya Calcutta, Satyabrata Upadhay, avuga ko muri 73 bapfuye bazira inkongi 70 ari abari barwariye muri ibyo bitaro. Abatabazi ariko ngo bashoboye kurokora abarwayi 90.
Abayobozi b’ibitaro bavuga ko, mu masaha y’ijoro, uyu muriro waba wanagaragaye no mu cyumba cyo hasi (cave) aho babika ibikoresho bidashobora gushya, nk’amacupa y’umwuka wa oxygen.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|