U Rwanda rwiteguye kugabanya 50% by’impanuka zo mu muhanda mu myaka ine
Mu nama mpuzamahanga yiga ku kunoza umutekano wo mu muhanda iri kubera ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, Ambasaderi w’u Rwanda, Martin Ngoga, yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu kurwanya impanuka zo mu muhanda.
Iyi nama yatangiye ku wa 20 -21 Nyakanga 2026, ihuza abayobozi bakuru, impuguke n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushaka ibisubizo birambye byo kunoza umutekano wo mu muhanda ku rwego rw’Isi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga mu ijambo rye, yashimye uruhare rw’Ikigega cya Loni gishinzwe umutekano wo mu muhanda, (United Nations Road Safety Fund), mu gushyigikira gahunda z’u Rwanda zigamije kugabanya impanuka n’ingaruka zazo.
Yavuze ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bwuzuye bwo guhangana n’iki kibazo, burimo gushimangira amategeko agenga ikoreshwa ry’umuhanda no guhana abayarengaho. Kongera imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko, cyane cyane mu kugenzura imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga.
Hari kandi kubaka no kunoza ibikorwa remezo bifasha mu mutekano w’abakoresha umuhanda ndetse no gukangurira abaturage kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Ambasaderi Ngoga yanagaragaje ko izi ngamba zatanze umusaruro, ariko ashimangira ko hakiri urugendo rwo gukomeza kwimakaza umutekano wo mu muhanda. Yasabye ko hakomeza kongerwa ishoramari mu bikorwa bijyanye n’umutekano wo mu muhanda binyuze mu kigega cya Loni gishinzwe umutekano wo mu muhanda, ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu bukarushaho gushyirwamo imbaraga.
Yasabye ibihugu n’abafatanyabikorwa gukomeza gufatanya mu kugera ku ntego mpuzamahanga zo kugabanya nibura kimwe cya kabiri cy’impfu n’ingaruka zirimo ubumuga biterwa n’impanuka zo mu muhanda bitarenze mu 2030, bijyanye n’intego z’iterambere rirambye (Sustainable Development Goals).
Ku ruhande rw’u Rwanda, binyuze muri izi ngamba zose, bigaragaza ko rukomeje kwiyemeza gushyira imbere ubuzima n’umutekano by’abarugenderera n’abarutuyemo, binyuze mu ngamba zirambye zo kugabanya impanuka zo mu muhanda.
Intego nyamukuru y’iyi nama yo ku rwego rwo hejuru ya Loni ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, ni ukugabanya impfu n’ingaruka ziterwa n’impanuka zo mu muhanda ku Isi, cyane cyane kugera ku ntego yo kubigabanya nibura kimwe cya kabiri bitarenze mu 2030.
Hari no gushyigikira zimwe muri gahunda mpuzamahanga, cyane cyane ishyirwa mu bikorwa ry’intego ya 3.6 ya gahunda y’intego z’iterambere rirambye. Guhamagarira ubufatanye hagati y’ibihugu bigasabwa gukomeza gukorana no kongera ishoramari mu bikorwa bireba umutekano wo mu muhanda.
Iyi nama ifasha ibihugu gusangira ubunararibonye, gushyiraho ingamba zihuriweho, no gushimangira ubushake bwa politiki mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, zikomeje kuba imwe mu mpamvu zikomeye zitera impfu nyinshi ku Isi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|