U Rwanda rwitabiriye ihuriro ry’inzobere mu by’ubukungu n’iterambere i Brazzaville

Kuri uyu wa 4 na 5 Ukuboza 2025, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) Claude Bizimana, yitabiriye ihuriro rya 30 rizwi ku izina rya ‘Vendredis de Carrefour’, ryateguwe i Brazzaville guhera tariki 4 na 5 ukuboza 2025, aho u Rwanda rwatumiwe nk’umushyitsi mukuru.

Mu ijambo yagejeje ku basaga 700 bitabiriye iri huriro, Bwana Bizimana yashimiye cyane Guverinoma ya Repubulika ya Congo ku bw’ikaze abanyarwanda bahawe, ndetse anashimira abateguye iri huriro ku butumire bahaye u Rwanda, kugirango rusangize abandi urugendo rw’igihugu, mu iterambere hashingiwe mu kwishakamo ibisubizo.

Bwana Bizimana, yagaragaje uko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga wazamutse kubera icyerekezo cyiza Leta yagize, kigamije guteza imbere umuturage hashingiwe kuri politiki y’ubumwe ndetse na gahunda yo kwihaza mu biribwa, hashyirwa imbere ibikorerwa mu gihugu “Made in Rwanda”. Yakomeje avuga ko kuva iyi gahunda yatangira mu 2017, inganda ziyongereye, umusaruro ukiyongera, hagahangwa imirimo myinshi , ndetse n’ibicuruzwa by’u Rwanda nk’icyayi, ikawa n’imbuto biriyongera ku isoko mpuzamahanga.

Yagarutse kandi ku byiza by’amasezerano y’isoko rusange ry’Afurika, mu koroshya urujya n’uruza rw’abacuruzi ndetse n’ibicuruzwa, (AfCFTA),
agira ati: "nyuma y’aho u Rwanda rufashe iyambere mu gushyira mu bikorwa aya masezerano, umusaruro ku bicuruzwa byoherejwe mu mahanga wikubye inshuro ebyiri".

Abitabiriye ‘Vendredis de Carrefour’ banyuzwe n’ibikomoka mu Rwanda
Ikawa n’icyayi by’u Rwanda ni bimwe mu byamuritswe muri iki gikorwa, aho ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda i Brazzaville, abitabiriye babisogongejweho bakanyurwa n’umwihariko w’uburyohe bwabyo.

Usibye kandi gusogongera, Umuyobozi mukuru wa NAEB yaboneyeho kubasobanurira ibyo NAEB ikora mu guteza imbere urwego rw’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

‘Vendredis de Carrefour’ ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa na “THINK-TANK CARREFOUR", hagamijwe kungurana ibitekerezo bigamije iterambere rya Congo n’Afurika muri rusange ndetse no gushyiraho ingamba hagendewe kuri politiki y’igihugu, zigamije guteza imbere ubushobozi bw’abaturage, ibikorerwa mu gihugu, ndetse no kongera ubukungu bushingiye ku baturage.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka