U Rwanda rwinjiye muri gahunda ya Pfizer izarufasha kubona imiti n’inkingo bihendutse

Mu nama y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (WEF) irimo kubera i Davos, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022, ni bwo Ikigo cy’Abanyamerika Pfizer cyatangaje iyo gahunda izafasha ibihugu 45 bikennye, ndetse n’ibikiri mu nzira y’Amajyambere kujya bibona iyo miti ku giciro gihendutse.

Mu kiganiro cyatangarijwemo iyo gahunda, cyahuje Perezida Paul Kagame, Lazarus Chakwera wa Malawi, Umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates n’abandi barimo Albert Bourla, Umuyobozi mukuru wa Pfizer na Angela Hwang, Perezida wa Group Pfizer.

Perezida Paul Kagame, ari mu bayobozi b’Abanyafurika bishimiye gahunda y’amasezerano yiswe ‘An Accord for a Healthier World’, azibanda ku gukemura ibibazo by’ubuzima mu nzego eshanu ari zo indwara zandura, kanseri, ibikomere, ibyorezo by’inzaduka ndetse n’imiti ivura indwara z’abagore.

Perezida Kagame yagaragaje ko kugeza ubu kubona mu buryo bwihuse imiti n’inkingo bihendutse kandi bigezweho, ariyo nkingi y’uburinganire mu rwego rw’ubuzima ku Isi.

Ibihugu bitanu birimo u Rwanda, Ghana, Malawi, Senegal na Uganda ni byo byahise byinjira muri icyo gikorwa, nyuma bikaziyongeraho ibindi bihugu 40. Muri ibyo bihugu harimo 27 bikennye cyane n’ibindi 18 bikiri mu nzira y’amajyambere.

Perezida Paul Kagame, yashimye ubu bufatanye bushya kuko buje gutanga umusanzu ukomeye mu rwego rw’ubuzima rusange, kandi yizeye ko n’abandi bazabwigana.

Ati “Ubwitange bwa Pfizer muri aya mazezerano mashya bushyiraho amahame mashya, twizeye kubona n’abandi bayigana.”

Akomeza agira ati “Ibi ni ibihuzwa no kongera ishoramari mu rwego rw’ubuzima rusange muri Afurika ndetse n’ubugenzuzi bw’imiti, ni intambwe y’ingenzi cyane mu kugera ku mutekano urambye w’ubuzima mu bihugu bigifite ubukungu buri hasi.”

Umuyobozi Mukuru wa Pfizer, Albert Bourla, yavuze ko uruganda rukora imiti n’inkingo, rwiyemeje kugira uruhare mu gukuraho icyuho cy’ubusumbane mu rwego rw’ubuzima cyagaragajwe n’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Nk’uko twabibonye ku Isi hose, gutanga urukingo rwa Covid-19, ni intambwe ya mbere yo gufasha abarwayi. Tuzakorana cyane n’abayobozi bashinzwe ubuzima ku Isi kugira ngo tunoze iterambere mu gusuzuma, uburezi, ibikorwa remezo, kubika imiti n’ibindi.”

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko abayobozi bagiye barangwa no kuvuga gusa, ndetse ko n’ubwo niyo Guverinoma yaba ifite amikoro make, nk’uko u Rwanda rubikora, hakenewe kugira icyo yakongera kuri ubu bufatanye, kuko icya mbere ari ubuzima rusange bw’abatutage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka