U Rwanda rwihanganishije Ghana kubera impanuka y’indege yahitanye abayobozi

U Rwanda rwihanganishije Guverinoma ndetse n’abaturage ba Ghana nyuma y’impanuka y’indege ya kajugujugu, yahitanye abantu umunani barimo Minisitiri w’Ingabo, Edward Omane na mugenzi we w’Ibidukikije, Ibrahim Murtala Muhammed.

Binyuze mu butumwa bwa Ambasade y’u Rwanda muri Ghana, ubutumwa bwagize buti: "Tubabajwe cyane n’urupfu rwa Dr. Edward Omane Boamah, Hon. Murtala Mohammed n’abandi bayobozi bakuru. Ibendera ryacu rirururutswa kugera muri kimwe cya Kabiri mu rwego rwo kwifanya namwe."

Iyi ndege yavaga mu Murwa Mukuru, Accra yerekeza mu Mujyi wa Obuasi. Abashinzwe itumanaho mu by’indege baje kuyibura kuri radar, nyuma iboneka yakoze impanuka mu gace ka Adansi, tariki 6 Kanama 2025. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka.

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama yatangaje ko igihugu kiri mu cyunamo, asaba ko amabendera yururutswa, akagezwa muri kimwe cya kabiri.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka