U Rwanda rwifurije Ikigega cya Abu Dhabi gishinzwe Iterambere isabukuru nziza
U Rwanda rurashima byimazeyo ubufatanye burambye rufitanye n’Ikigega cya Abu Dhabi gishinzwe Iterambere (Abu Dhabi Fund for Development - ADFD), bushingiye ku mateka maremare kuva mu 1981.
Ni mu butumwa bwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ubwo iki kigega kizihiza imyaka 55 kimaze gishinzwe bigahurirana no kwishimira ko iyo myaka cyafashishe ibihugu byinshi kugera ku mpinduka mu iterambere ryabyo.
Minisitiri Murangwa Yusuf, muri ubwo butumwa yagarutse ku musanzu w’Ikigega cya Abu Dhabi gishinzwe Iterambere, mu gushyigikira gahunda zitandukanye z’u Rwanda mu iterambere ryarwo.
Minisitiri Murangwa, yagaragaje ko u Rwanda ruha agaciro gakomeye umubano umaze igihe kirekire hagati yarwo na ADFD, watangiye mu 1981, ukaba warubakiye ku bwizerane, ubufatanye bukomeye no guharanira iterambere rirambye.
Yagize ati: "Turashimira byimazeyo Ikigega cya Abu Dhabi gishinzwe Iterambere, ku bw’ibikorwa by’ubufatanye n’inkunga bikomeje gushyirwa mu bikorwa."
Yagarutse kandi ku ruhare rukomeye ADFD yakomeje kugira mu gushyigikira gahunda z’iterambere ry’u Rwanda, ashimangira ko ubwo bufatanye bukomeje gutanga umusaruro ufatika mu nzego zitandukanye z’iterambere ry’Igihugu.
Abu Dhabi Fund for Development (ADFD) ni ikigega cyashinzwe na Leta ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu mwaka wa 1971, kigamije gushyigikira iterambere rirambye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Iki kigega gitera inkunga imishinga itandukanye irimo ibikorwa remezo, ingufu, ubuhinzi, uburezi n’ubuzima, hagamijwe guteza imbere ubukungu no kuzamura imibereho y’abaturage.
ADFD ifitanye n’u Rwanda ubufatanye bushingiye ku bwizerane n’imikoranire myiza. Binyuze muri ubu bufatanye, u Rwanda rwagiye rufashwa mu gushyira mu bikorwa imishinga igamije iterambere rirambye n’iry’ibikorwa remezo.
By’umwihariko muri 2021, Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’Ikigega cya Abu Dhabi amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni $15 (arenga miliyari 15Frw), yagombaga kwifashishwa mu gusana umuhanda Rambura – Nyange, wangiritse cyane.
Mu Kuboza 2024, Guverinoma y’u Rwanda yahawe miliyoni 25 z’Amadolari y’Amerika (asaga miliyari 34,6 Frw) n’iki kigega azafasha mu kwagura ubushobozi bw’uruganda rw’amazi rwa Karenge Water Treatment Plant mu Karere ka Rwamagana.
Uru rugendo rw’imikoranire rukomeje gushimangira umubano mwiza hagati y’impande zombi, ndetse rukaba rugaragaza ubushake bwo gukomeza guteza imbere gahunda zifitiye akamaro abaturage.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|