U Rwanda rushobora kubona abashoramari bashya baturutse muri Amerika
U Rwanda rwagaragarije itsinda ry’intoranywa ry’abashoramari b’Abanyamerika ubushobozi n’amahirwe rufite akwiye kubyazwa umusaruro mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu nama yahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika yiga ku ishoramari mu bijyanye n’amabuye y’agaciro.
Muri iyi nama, hibanzwe cyane ku mahirwe u Rwanda rufite mu bucukuzi bw’amabuye azwi nka 3Ts (Tin, Tantalum na Tungsten), aho by’umwihariko hagaragajwe inyungu iri mu bucukuzi bwa Tungsten.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda (RMB), Alice Uwase, yagaragarije abo bashoramari ko u Rwanda rufite amahirwe menshi mu guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, anashimangira ko Igihugu kimaze kugera ku rwego rwo hejuru mu bucukuzi bwa Tungsten, aho kuri ubu ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika kiyicukura ku bwinshi.
Iyi nama yahuje abashoramari n’abayobozi b’Ibigo bitandukanye mu rwego rw’ubucukuzi no gutunganya amabuye y’agaciro, igamije guteza imbere ishoramari n’ubufatanye hagati ya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo guteza imbere ubucukuzi n’ikoreshwa rirambye ry’aya mabuye y’agaciro.
U Rwanda kugeza ubu nicyo gihugu cya mbere muri Afurika mu bucukuzi bwa Tungsten aho igice kinini cy’uyu musaruro gikomoka mu birombe bya Nyakabingo biherereye mu Karere ka Rulindo, bikaba bicukurwa kandi bigatunganywa n’ikigo Trinity Metals Group cyazamuye umusaruro ku kigero kiri hejuru cyane kuva cyatangira ibikorwa byacyo mu 2022.
Tungsten ni ibuye ritunganywamo ibyuma bikomeye bikoreshwa mu bwubatsi, mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, imbunda n’amasasu bituma riba rimwe mu mabuye y’agaciro afatwa nk’ingenzi ku iterambere ry’isi. Trinity Metals iyohereza mu mahanga yabanje kuyitunganya ku kigero cya 68%, inganda zindi zikayongerera agaciro kugera kuri 99,9%.
Muri Nzeri 2025 nibwo Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikorera mu Rwanda ya Trinity Metals yagejeje kontineri za mbere zitwaye amabuye y’agaciro yo mu Rwanda ya Wolfram yatunganyijwemo Tungsten yageze ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahazwi nka Towanda muri Leta ya Pennsylvania.
Ni amabuye yari ajyanywe mu kigo cya Global Tungsten & Powders (GTP) gitunganya ifu y’amabuye y’agaciro avamo ibyuma bikomeye bikoreshwa mu bikoresho bitandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|