U Rwanda na Israel byashyize umukono ku masezerano mashya yo kurushaho kwagura ubufatanye

U Rwanda na Israel byashyize umukono ku masezerano agamije kwagura ubufatanye mu nzego z’iterambere, guhanga udushya ndetse n’uburezi.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Mbere tariki 06 Nyakanga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Israel Gideo Gideon Moshe Sa’ar na mugenzi we w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe uri mu ruzinduko muri icyo Gihugu.

Aba bayobozi kandi bagiranye n’ibiganiro byagarutse ku bibazo by’umutekano Israel ihanganye na byo mu Burasirazuba bwo hagati, ndetse n’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hibandwa cyane ku kamaro ko kuyashyira mu bikorwa.

Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we bagaragaje ko u Rwanda na Israel bisangiye amateka akomeye y’ububabare ibihugu byombi byanyuzemo, ariko bikaba byaranabashije kwiyubaka bigaragaza ubudaheranwa budasanzwe no gukomera ku ntego yo kubaka ejo hazaza heza h’abaturage babyo.

Aya masezerano agaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye bufite ireme, bugamije iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, muri urwo ruzinduko yasuye Umujyi wa Kera wa Yeruzalemu (Old City of Jerusalem) ndetse n’Urukuta rwa Western Wall, hamwe mu hantu hafite amateka akomeye ndetse n’agaciro gakomeye mu by’iyobokamana ku Isi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka