U Rwanda na Hongiriya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere Siporo
Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe na Péter Szijjártó, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi w’icyo Gihugu.

Uretse aya masezerano yashyiriweho umukono muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahagiye guteranira Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ku nshuro ya 80, ibihugu byombi bisanzwe bifatanya muri Dipolomasi, Imicungire y’Amazi, Uburezi ndetse n’ishoramari.
Hari kandi amasezerano y’amahugurwa ku bijyanye n’imikoreshereze y’ingufu za nucléaire zitangiza, kuvugurura no kwagura urugomero rw’amazi rwa Karenge mu karere ka Rwamagana n’andi menshi.

Aya masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere Siporo yasinywe kuri uyu wa Mbere, aje nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri Minisitiri Nduhungirehe yagiriye muri Hongiriya ku ya 12 Gicurasi 2025 rwari rugamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Ni uruzinduko rwabaye nyuma y’izindi abayobozi ba Hongiriya bagiriye mu Rwanda, harimo nk’urwa Perezida w’iki Gihugu, Katalin Novák mu 2023 ndetse n’urwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi, Péter Szijjártó mu 2021.

Mu bayobozi bari bagize itsinda ryaturutse mu Rwanda, harimo na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire waboneyeho n’umwanya wo kwitabira umuhango wo gutangiza irushanwa ryo gusiganwa ku magare ’Tour de Hongrie’.
Icyo giheyaboneyeho no gutumira abayobozi b’ishyirahamwe ry’uyu mukino muri icyo Gihugu kuzitabira shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare. Iyi shampiyona iri kubera i Kigali kuva ku tariki 21 kugeza ku ya 28 Nzeri. Hongiriya na yo irahagarariwe.
Minisitiri Mukazayire yasuye kandi ahakinirwa umukino wo gusiganwa ku tumodoka duto ’Formula 1’ ndetse agirana ibiganiro n’abayobozi b’ingaga z’abikorera abagaragariza amahirwe u Rwanda rufite mu ishoramari.

U Rwanda rusanzwe rufite ambasade i Budapest mu Murwa Mukuru wa Hongiriya, yashinzwe mu Ukuboza 2023.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Hongiriya ni Marguerite Françoise Nyagahura. Ni mu gihe Hongiriya ihagarariwe mu Rwanda na Ambasade yayo ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, ariko yafunguye ibiro (diplomatic office) byayo i Kigali muri Kanama 2023.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|