U Rwanda n’u Burayi bw’Amajyaruguru bagiye gusangira amahirwe bafite

Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 9 kugeza ku ya 11 Werurwe 2026 mu Rwanda hateraniye Inama ya Kabiri yiga ku bucuruzi n’ubufatanye hagati yarwo n’ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi na Baltic, ihuje abagera kuri 250 baturutse mu nzego zitandukanye hagamijwe kwagura ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, guhanga udushya, ubuzima n’uburezi.

Iyi nama yateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Sweden ku bufatanye na RDB, ikaba izaganirwamo ibiganiro bigamije guhuza abafatanyabikorwa kugira ngo hafungurwe imiryango iganisha ku mahirwe mashya y’ubufatanye n’ishoramari hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere ku Burayi bw’Amajyaruguru na Baltic.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama yavuze ko n’ubwo intera ari nini hagati y’u Rwanda n’Ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi na Baltic, ariko hari byinshi bisangiye.

Ati: "Duhurira ku kwizera imiyoborere myiza, kwiyemeza guteza imbere guhanga udushy, guteza imbere abagore no kwimakaza uburinganire, kurengera ibidukikije, ndetse no gusobanukirwa ko kubaka ibikorwa birambye ari yo nzira yonyine iganisha ku iterambere."

Yakomeje avuga ko iyi myumvire impande zombi zisangiye ariryo shingiro ryo kubakiraho ubufatanye bw’ubucuruzi bwizewe kandi burambye.

Yakomeje agira ati: "Ni muri uwo mujyo twahuriye hano uyu munsi. Iyi nama si umwanya wo kuganira gusa ahubwo ni amahirwe yo guteza imbere ubufatanye bufatika, kumenya inzego zifatika dukwiye gufatanyamo, no gushyiraho urufatiro rw’ishoramari ku mpande zombi.”

Dag Sjöögren, Ambasaderi wa Sweden mu Rwanda yavuze ko u Rwanda ari Igihugu gitangaje kubera amateka yarwo, iterambere ryihuta n’icyerekezo gihamye.

Ati: “U Rwanda ni igihugu gitangaje cyane, bitewe n’amateka yarwo, iterambere ryarwo rihamye kandi ryihuta, ubushake bugaragara bwo guhanga udushya, ndetse n’icyerekezo gitomoye kigamije kugera kure, ibintu bigoye kubona ahandi."

Yakomeje avuga ko bijyanye n’ubwo budasa bw’u Rwanda mu nzego zose, byatumye na Banki y’Isi iba umuhamya wabyo bituma muri raporo yayo ya Business Ready Report ya 2025 u Rwanda rugira amanota yo hejuru.

Yagize ati: "Intambwe mwateye mu kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, koroshya ishoramari n’ibindi byinshi, bijyana neza n’ibyo Sweden yiteguye guha u Rwanda. Nizeye ko iyi nama izadufasha kumenya amahirwe mashya aho ubumenyi n’ubunararibonye bw’ibihugu bya Nordic na Baltic bishobora guhuza n’icyerekezo n’ubushake bw’u Rwanda.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu byo mu Karere k’u Burayi bw’Amajyaruguru na Baltic, yahaye ikaze abashyitsi baturutse muri ibyo bihugu bitabiriye iyi nama ndetse abaha ikaze mu Rwanda. Ati: "Murakaza neza mu Gihugu cy’Imisozi Igihumbi n’Amahirwe Igihumbi.”

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Jeanne Françoise Mubiligi, yavuze ko inama nk’izi ari ingenzi cyane kuko zigira uruhare rukomeye mu guhuza ibigo by’ubucuruzi n’inzego zitandukanye kugira ngo basangire ibitekerezo, byubake ubufatanye, kandi binahindure amahirwe ahari mu ishoramari rifatika n’imishinga y’ubucuruzi.

Ati: "Nk’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, duha agaciro gakomeye ibikorwa nk’ibi bihuza ba rwiyemezamirimo n’abashoramari.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka