U Bwongereza: Umugore yatorewe kuyobora itorero Anglicane nyuma y’imyaka 500

Mu buryo bwatunguye benshi, itorero Anglicane ryo mu Bwongereza ryabonye umuyobozi w’umugore nyuma y’imyaka 500 rimaze, akaba abaye umuyobozi wa 106, uyu akaba ari Bishop Sarah Mullally.

Bishop Sarah Mullally
Bishop Sarah Mullally

Bishop Mullally w’imyaka 63, yahoze ari umuforomo ukuriye abandi mu gihugu ariko ari n’umuyoboke ukomeye w’iri torero ndetse wanahawemo imyanya itandukanye y’ubuyobozi, akaba agiye kuriyobora mu gihe cy’imyaka itandatu (6), aho asimbuye Justin Welby uherutse kwegura, azize kunanirwa gukemura ibibazo bivugwa muri iri torero by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Sarah Mullally yahawe izi nshingano z’Umushumba wa Canterbury, mu birori byabaye ku wa Gatatu tariki 28 Mutarama 2026, kuri Katedrali Saint-Paul ya Londres, akazimikwa ku mugaragaro ku itariki 25 Werurwe uyu mwaka, kuri Katedarali ya Canterbury.

Umwanya uyu mugore ahawe, umuha uburenganzi kandi bwo kuyobora Ihuriro ry’amatorero ya Anglicane ku Isi, aho abayoboke b’iri torero biganje muri Afurika ndetse no mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Bishop Mullally uzwiho gushyigikira ababana bahiue ibitsina, abazobereye mu by’iri torero bavuga ko ashobora kuzahura n’imbogamizi zikomeye, kuko ibihugu byinshi byo muri Afurika aho iri torero rifite abayoboke benshi, bitemera ababana bahuje ibitsina.

Urugero nk’igihugu cya Nigeria, nyuma y’itorwa ry’uyu mugore, cyahise gitangaza ko kumutorera uyu mwanya ari ‘amahano’, bityo itorero Anglicane muri iki gihugu rihita rivuga ko ritazigera rimwemera nk’umuyobozi urikuriye ku isoko (u Bwongereza) yaryo no ku Isi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka