U Bwongereza: Minisitiri yagaragaye asoma umugore utari uwe bimuviramo kwegura

Minisitiri w’Ubuzima w’u Bwongereza, Matt Hancock, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye ku wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, nyuma y’uko ikinyamakuru cy’aho mu Bwongereza gisohoreye amafoto amugaragaza arimo asoma umujyanama we mu kazi. Kuba Hancock yari arimo guca inyuma uwo bashakanye ngo si ryo pfundo ry’ikibazo, ahubwo ngo yishe amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19, iryo guhana intera.

Matt Hancock
Matt Hancock

Minisitiri Hancock, ni umuntu wagize uruhare rukomeye muri Guverinoma y’u Bwongereza mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, yeguye ku mwanya we nyuma y’amafoto yasohowe n’Ikinyamakuru ‘The Sun’ amwerekana arimo asomana n’umujyanama we, Gina Coladangelo. Matt Hancock, ubundi ni umugabo wubatse, ufite umugore n’abana batatu, uwo yasomaga akaba ngo yari inshuti ye yo guhera cyera.

Ibyo guhoberana ntibyemewe mu mabwiriza y’inzego z’ubuzima

Minisitiri Matt Hancock ntagayirwa ko yari arimo aca inyuma uwo bashakanye. Camera zishinzwe gafata amashusho y’ibibera aho ziba zarashyizwe, zamufashe ku itariki 6 Gicurasi 2021, arimo akora icyo gikorwa cyo guhobera uwo mugore no kumusoma, kandi kuri iyo tariki ibyo guhoberana byari bibujijwe n’amabwiriza y’inzego z’ubuzima ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri Hancock yasabye imbabazi guhera ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, na Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, agaragaza ko amushyigikiye, avuga ko icyo kibazo kidakwiye gushyirwa hanze, kigakemurirwa mu muhezo.

Ariko byaje gusubizwa inyuma na ‘The Sun’ ku wa Gatandatu, ubwo icyo kinyamakuru cyatangazaga amashusho y’ibyafashwe na za camera zifotora ibibera aho ziba zarashyizwe (images vidéo de caméra de surveillance), bituma abasaba Matt Hancock kwegura ku mirimo ye biyongera, cyane cyane amashyaka atavuga rumwe na Leta. Muri ayo harimo ishyaka ry’umurimo (le Parti travailliste), rivuga ko ryibaza niba hatarabayeho ikibazo mu kuzana Gina Coladangelo muri Minisiteri, kuko ngo Matt Hancock yari amuzi guhera biga kuri Kaminuza.

Mu ibaruwa igaragaza ubwegure no gusaba imbabazi yanditswe na Matt Hancock, igashyikirizwa Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, Hancock yagize ati "Tugomba kuba inyangamugayo ku bantu bigomwe byinshi mu gihe cy’icyorezo, cyane nk’iyo tubatengushye nk’uko nabikoze ndenga ku mabwiriza yo kwirinda ".

Boris Johnson mu gusubiza iyo baruwa ya Matt Hancock yagize ati "Ugomba kuva ku mirimo yawe wishimira ibyiza wagezeho, atari mu gihe cyo guhangana n’icyorezo gusa, ahubwo na mbere y’uko Covid-19 itugeraho". Boris yongeyeho ko ababajwe no kuba Matt Hancock avuye muri Guverinoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birababaje cyane gutakaza umwanya nkuwo kubera abagore

kwizera yves kelly yanditse ku itariki ya: 29-06-2021  →  Musubize

Abagore n’Abagabo bacana inyuma ni millions na millions.Akenshi bikorerwa muli offices,muli Lodges,ndetse benshi baryamana n’abakozi babo bo mu rugo.Nubwo abantu baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).Niba twemera ko Imana yaturemye,tujye twemera n’amategeko yayo.

kigoyi yanditse ku itariki ya: 29-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka