U Bwongereza: Minisitiri w’Intebe yahaniwe kutambara umukandara wo mu modoka

Minisitiri w’Intebe w’u Bwonegereza, Rishi Sunak, yaciwe amande na Polisi kuko atambaye umukandara wo mu modoka kandi yari irimo igenda.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwonegereza, Rishi Sunak
Minisitiri w’Intebe w’u Bwonegereza, Rishi Sunak

Sunak yari arimo gufata akavidewo ko gushyira ku mbuga nkoranyambaga mu gihe yakoraga icyo cyaha.

Umuvugizi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yavuze ko uwo muyobozi azubahiriza icyo gihano yahawe. Yagize ati, “Azubahiriza igihano. Minisitiri w’Intebe yemera rwose ko iryo ryari ikosa”.

Umuvugizi wa Sunak, yabanje kuvuga ko Minisitir w’Intebe yasabye imbabazi “Ku ikosa rito yakoze ryo gufata videwo yo gushyira ku rubuga nkoranyambaga rwa ‘Instagram’ ubwo yari mu Majyaruguru y’u Bwongereza atambaye umukandara”.

Polisi y’ahitwa Lancashire ni yo yahanishije Minisitiri w’Intebe igihano cyo kwishyura amande, kubera ko atubahirije itegeko ryo kwambara umukandara w’umutekano mu modoka yarimo igenda.

Mu Bwongereza, kutambara umukandara w’umutekano wo mu modoka, bihanishwa gucibwa amande ahera ku Mapawundi ijana (£100), ariko akaba yakwiyongera akagera kuri magana atanu (£500) mu gihe dosiye ijyanywe mu rukiko.

Ni ubwa kabiri Sunak ahanishijwe igihano cyo gucibwa amande, kuko muri Kanama 2022, ubwo yari Minisitiri w’imari, we na Boris Johnson wari Minisitiri w’Intebe icyo gihe mu Bwongereza, baciwe amande na Polisi kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bakajya mu birori.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka