U Bwongereza: Habonetse abantu 4 bafite virusi nshya y’ubushita bw’inkende

Mu Bwongereza, urwego rushinzwe ubuzima (U.K. Health Security Agency) rwatangaje ko rwabonye abantu Abatatu bafite virusi nshya ya ‘mpox’ cyangwa se ubushita bw’inkende, abo bose uko ari batatu ngo baba mu rugo rumwe n’umurwayi wagaragaweho n’iyo ndwara bwa mbere, ubu bose bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bya Londres.

Mu Bwongereza hamaze kugera mpox yagaragaye bwa mbere muri RDC
Mu Bwongereza hamaze kugera mpox yagaragaye bwa mbere muri RDC

Ubuyobozi bwo mu nzego z’ubuzima aho mu Bwongereza bwatangaje ko muri rusange hamaze kugaragara abantu bane (4) bafite iyo virusi nshya ya mpox ifite ubukana kurusha iyabanje.

Iyo virus nshya ikaba yarabonetse bwa mbere muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ubundi igakwira no muri bimwe mu bindi bihugu by’Afurika, gusa abahanga mu bya siyansi ngo bemeza ko ingaruka zayo ku bantu zitari nyinshi cyane ugereranyije n’ibindi byorezo.

Ubuyobozi bwatangaje ko uwo muntu wa mbere wagaragayeho iyo virusi yari aherutse mu rugendo mu bihugu by’Afurika bitandukanye, ariko mu gihe yari arimo avurwa mu Bitaro bya Lodres biza kugaragara ko hari n’abandi batatu babana banduye icyo cyorezo.

Dr Susan Hopkins, Umujyanama mu by’ubuvuzi w’Urwego rushinze ubuzima mu Bwongereza, yabwiye ikinyamakuru The Associated Press ko “Mpox ari indwara yandura cyane mu muryango mu gihe abantu begeranye, bityo rero ko bidatangaje kubona habonetse abandi bafite iyo virusi babana mu rugo rumwe n’uwo yagaragayeho bwa mbere”.

Iyo virusi nshya ya mpox, ngo yagaragaye bwa mbere mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, iboneka mu Burasirazubwa bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abahanga mu bya siyansi bakaba bemeza ko ibiminyetso byayo bidahita bigaragara, iyo akaba ari yo mpamvu ikomez ano gukwirakwira kuko abantu bashobora kuyikwirakwiza mu gihe nabo ubwabo batari bazi ko bayifite.

Mu 2022, ngo hari indi virusi ya mpox yagaragaye mu bihugu 100 byo hirya no hino ku isi harimo n’u Bwongereza, aho yagaragaye ku bantu 3.000 aho mu Bwongereza honyine, ariko iyi virusi nshya ngo irusha ubukana iyo yabanje kugaragara mu 2022.

Iyo virusi nshya ya mpox yageze mu Bwongereza yarabonetse bwa mbere muri RDC, yagaragaye no mu Rwanda, mu Burundi, muri Kenya ndetse no muri Uganda, ariko yagaragaye no ku bantu bamwe na bamwe bakunze gukora ingendo bo muri Suede, u Buhinde, u Budage ndetse na Thailande.

Kugeza ubu, imibare itangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), igaragaza ko harimo abantu bagera ku 43.000 bamaze gusangwamo virusi ya mpox , habariwemo agera ku 1000 imaze kwica, abenshi muri bo bakaba ari abo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ku wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, nibwo WHO yatanze inkingo zigera ku 899.900 ku bihugu icyenda (9) byugarijwe na virusi ya mpox kurusha ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka