U Bwongereza bwemeye guha akazi abaganga bo muri Kenya b’abashomeri

Leta ya Kenya yasinyanye amasezerano n’u Bwongereza azemerera abaforomo b’Abanyakenya badafite akazi n’abandi baganga gukorera mu Bwongereza.

Minisitiri w’Ubuzima w’u Bwongereza, Sajid Javid na Minisitiri w’umurimo muri Kenya, Simon Chelugi, bashyize umukono kuri ayo masezerano ku munsi wa gatatu w’uruzinduko rwa Perezida Uhuru Kenyatta i Londres.

Iyi gahunda yugururiwe abakozi b’ubuzima bo muri Kenya babishoboye ariko badafite akazi, ni inyungu za Kenya, nk’uko byatangajwe na guverinoma y’Ubwongereza.

Iyo gahunda yasabwe na Kenya kandi igomba kwemerera inzobere mu buzima n’abayobozi bazahabwa uburyo bwihariye bwo kugenda binyuze muri gahunda y’abinjira n’abasohoka y’Abongereza, nyuma bakazagarurwa ku kazi mu rwego rw’ubuzima muri Kenya, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Nation dukesha iyi nkuru.

Ibisobanuro na byo ku bikubiye muri ayo masezerano bigomba kwemezwa mbere y’Ukwakira uyu mwaka.

Ihuriro ry’abaganga muri Kenya mu myaka yashize ryagaragaje impungenge z’umubare munini w’abashomeri mu baganga n’abaforomo bo muri icyo gihugu.

Amasezerano n’u Bwongereza ashobora kugoboka abakozi benshi b’ubuzima kuko bagiye bagaragaza akarengane, imikorere mibi y’akazi, umushahara muke ndetse hakaba bamwe bemeza ko bakoze amezi menshi nta mushahara bahabwa.

Ariko hari impungenge n’ubwoba ko umenyi buke bushobora gutuma bamwe batemerwa guhabwa ako kazi.

Abayobozi b’Abongereza bavuga ko kuri ubu hari Abanyakenya bagera kuri 900 bakorera mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Bwongereza mu nzego zitandukanye.

Ibihugu byombi byatangije kandi ubufatanye mu nzego z’ubuzima za Kenya n’u Bwongereza bizamura ubushakashatsi n’ubufatanye hagati ya kaminuza z’u Bwongereza na Kenya, ndetse n’ibitaro mu gusangira ubunararibonye.

Ubufatanye bwa mbere buzafasha guteza imbere ubuvuzi no guha Kenya imiti n’ibikoresho byifashishwa mu kuvura indwara ya kanseri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka