U Bwongereza bwahatiye u Rwanda kwakira abimukira nta masezerano asinywe
Abunganira u Rwanda mu rubanza ruregamo u Bwongereza bagereranyije imyitwarire y’u Bwongereza n’“umucuruzi, abonye ko atazabona ibyo yashakaga, agatangira gutota uwo basinyana ati ’sinya, sinya!’
U Rwanda rwabwiye Urugereko rw’Ubuhuza rw’Urukiko Mpuzamahanga rw’i Lahe mu Buholandi, ko Leta y’Ubwongereza yahinduye uburyo, bakava mu biganiro nyirizina bagatangira gushyira igitutu ku Rwanda mu mpera za 2024.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nta masezerano afite agaciro mu mategeko mpuzamahanga yigeze agerwaho ku bijyanye n’umushinga wo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda.
Izi mpaka zishingiye ku byo u Bwongereza buvuga ko inyandiko zitandukanye (notes verbales) n’inyongera z’inyandiko (technical annexes) byari bigize amasezerano agomba gukurikizwa, aho bwari kuzajya bwohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda.
U Rwanda rwo ruvuga ko ibiganiro bitigeze birangira, ko byari bikiri ku rwego rwa tekiniki, ndetse n’inyandiko zateguwe mu Ukwakira 2024 zitigeze zigezwa ku rwego rwo gusinywa.
Ndetse n’inyandiko zo mu Bwongereza ubwabwo zo ku itariki ya 30 Ukwakira 2024 zagaragazaga ko “nta kintu na kimwe cyari cyemeranyijweho.”
Abunganira u Rwanda bagereranyije uburyo u Bwongereza bwakoresheje n’“umucuruzi ubona ko atazabona ibyo yashakaga, agatangira gusaba cyane ati ‘ sinya hano.’
Ibi byagaragazaga ko u Bwongereza bwagerageje gushyiraho igitutu ngo hasinywe amasezerano hatarakemurwa ibibazo by’ingenzi.
Inyandiko u Bwongereza bwatanze nk’ibimenyetso, zirimo emails n’ubutumwa bwa WhatsApp, u Rwanda rwazanze ruvuga ko ari ubutumwa busanzwe bw’akazi budafite agaciro mu mategeko.
Nanone inyandiko “Note Verbale” yo ku wa 25 Gashyantare 2025, u Rwanda rwavuze ko gahunda zari zisanzweho “zavanyweho” (rescinded), yakoreshejwe n’u Bwongereza nk’ikimenyetso.
Ariko u Rwanda ruvuga ko iryo jambo ritavuga ko hari amasezerano yemewe mu mategeko, kuko rishobora no gukoreshwa ku byumvikanyweho mu rwego rwa politiki gusa.
U Rwanda rushimangira ko inyandiko “Note Verbale” yo mu Ugushyingo 2024 yari iya politiki, atari iy’amategeko. Bityo kuba yarahindutse cyangwa yavanyweho ntibivuze ko amategeko mpuzamahanga yarenzwe, ahubwo bigaragaza ko ibyumvikanyweho bya politiki bishobora guhinduka.
Guverinoma y’u Rwanda isoza ivuga ko icyo barega u Bwongereza gishingiye ku byo bwivugira ubwabwo no ku butumwa budafite agaciro mu mategeko, kandi ko nta kimenyetso kigaragaza ukwemeranya kw’impande zombi (mutual consent) gusabwa kugira ngo haboneke amasezerano yemewe.
U Rwanda ruvuga ko u Bwongereza rusuzugura ikiguzi cyo kwakira impunzi
Mu rukiko uyu munsi, abunganira u Rwanda bavuze ko u Bwongereza butagennye neza amafaranga asabwa mu kwakira impunzi.
Bavuze ko imibare yatanzwe n’u Bwongereza idahuye n’ukuri ku bijyanye n’ibyishyurwa n’u Rwanda, kandi ko u Bwongereza butigeze butanga indi mibare isobanura neza ibyo buvuga.
Bavuze bati: “Turasaba inkunga igenewe igice gito gusa cy’impunzi,” bashimangira ko ibyo basaba bidakabije ahubwo bijyanye n’ukuri.
Itsinda ry’abanyamategeko ry’u Rwanda ryanagaragaje gutungurwa no kutishimira uko u Bwongereza bwitwaye, rivuga ko butagaragaza ubushake bwo kuganira ku buryo bufatika bwo kugabana neza ikiguzi.
Ku ruhande rw’urukiko, habajijwe niba u Bwongereza bwiteguye kongera kuganira ku masezerano asanzweho kugira ngo ahuzwe n’ibiciro nyakuri n’inshingano za buri ruhande.
Hagati aho, u Rwanda rurishyuza Ubwongereza Amadolari ya Amerika anagana na Miliyoni ijana.
Abunganira u Rwanda bagereranyije imyitwarire y’u Bwongereza n’“umucuruzi, abonye ko atazabona ibyo yashakaga, agatangira gusaba cyane ati: ‘nyabuneka, sinya hano.’
Urubanza ruteganyijwe gukomeza ejo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Umuntu akwikoreza umutwaro wamunaniye yarangiza akagutegeka nuko uwikorera?this pressure is not allowed in our country, if they cant sit on the table to discuss modalitities then they should remain with their people, Rwanda remains a sovereign state with established principles of Governance.