U Bwongereza bugiye gutangaza gahunda izagenderwaho guhera mu cyumweru gitaha

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, yavuze ko icyo gihugu kivuye mu bihe bigoye bityo ko batanakwirara ngo bakureho amabwiriza yose agamije kwirinda icyorezo byihuse.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson

Ibinyamakuru www.ft.com ndetse na metro.co.uk, byavuze ko Boris Johnson yijeje abantu ko mu cyumweru gitaha agiye kugaragaza umurongo ngenderwaho igihugu kizakurikiza mu gihe ibyo kuguma mu rugo kubera Coronavirus bizaba bivuyeho abantu basubiye mu kazi.

Gusa Minisitiri w’Intebe Boris yavuze ko badateganya gukuraho burundu amabwiriza yo kwirinda kuko ubu haba hakiri kare, ndetse bishobora gutuma igihugu kibasirwa n’icyo cyorezo ku nshuro ya kabiri.

Minisitiri Johnson avuga ko hariho gahunda yo gukomeza gupima abantu, bagahora bagenzura uko virus ihagaze, kuko ubu ngo umubare w’abandura iyo ndwara waramanutse cyane, akavuga ko ibyo Guverinoma ikora byose igomba kwitwararika kugira ngo iyo mibare itongera kuzamuka.

Yagize ati “Mu cyumweru gitaha ndateganya gushyiraho guhunda inoze, isobanura uko twafasha ubukungu bwacu kuzamuka, uko twasubiza abana bacu mu ishuri, bakajyanwa mu marerero ndetse n’uko twakongera gukora ingendo tujya mu kazi kandi aho dukorera hakaba hari umutekano w’ubuzima bwacu”.

Ati “Gahunda muzayibona uko ibintu bipanze ndetse n’amatariki. Ibya gahunda z’umuntu ku giti cye, byo bizajya biterwa n’aho tugeze mu gutsinda icyorezo. Ni ngombwa ku buzima bwacu, ntitwakwirara kuko noneho twaba dushobora guhura n’icyorezo kirusha n’icya mbere ubukana”.

Kugeza ubu nk’uko bigaragara ku rubuga, www.worldometers.info, abanduye Coronavirus mu Bwongereza bagera ku 171,253 mu gihe abamaze guhitanwa na yo bagera ku 26,771.

Minisitiri Boris Johnson yagize ati “Uyu munsi nakwemeza ko bwa mbere, ubu tuminutse umusozi icyorezo noneho tugeze ahamanuka. Ubu u Bwongereza butangiye kubona izuba rirashe, n’imbere hacu hasa neza”.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yavuze ko mu gihe abantu bazaba basohotse muri gahunda yo kuguma mu rugo, bagomba kwambara udupfukamunwa, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, ariko tukanambarwa mu rwego rwo guha icyizere abo basubiye ku kazi.

Abayobozi b’aho mu Bwongereza baranishimira intego bari biyemeje izaba yagezweho mu mpera z’iki cyumweru, aho bari biyemeje ko bazajya bapima Coronavirus ku bantu 100,000 ku munsi, kandi imibare igaragaza ko bigenda bizamuka, kuko ku wa Gatatu w’iki cyumweru bapimye abantu 81,611 mu gihe umunsi wabanje bari bapimye abantu 52,429.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka