U Bwongereza: Abasaga miliyoni basinye inyandiko isaba ko abafana bagira irondaruhu bacibwa burundu ku bibuga

Inyandiko isaba ko abantu bahohotera abakinnyi b’umupira w’amaguru bashingiye ku ruhu rwabo, bacibwa burundu ku bibuga by’umupira mu Bwongereza, imaze gusinywa n’abantu basaga 1.000.000 mu masaha make ashize ubukangurambaga butangiye.

Ubwo bukangurambaga bugamije impinduka bwatangiye nyuma y’uko abakinnyi batatu bo mu ikipe y’igihugu y’u Bwonegereza batutswe binyuze ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko u Butaliyani butsinze u Bwongereza mu mikino ya ‘Euros 2021’, umukino wabaye ku Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021, kuri Sitade ya Wembley.

Abakinnyi bahuye n’ihohotera rijyana n’irondaruhu ni Marcus Rashford, Bukayo Saka na Jadon Sancho kuko ngo babise udushusho ‘emojis’ tw’inkende ku mbuga nkoranyambaga, nyuma gato y’uko umukino urangiye.

Kugeza ubu, abantu basaga Miliyoni bamaze gusinya ku nyandiko isaba Guverinoma y’u Bwongereza ndetse n’urwego rushinzwe gutangira guca burundu (lifetime bans) umuntu uwo ari we wese, wibasira cyangwa se uhohotera umukinnyi yaba akoresha uburyo bushanzwe cyangwa se akoresha ikoranabuhanga.

Iyo nyandiko igira iti ‘Gareth Southgate’ Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, ikinira twebwe twese. Intego yabo, ni intego idaheza umuntu n’umwe kandi ibi bifite agaciro kurusha ikindi gihe cyose – Ni yo mpamvu twumba dutewe ishema n’iyi kipe, kandi ni yo mpamvu isingizwa ikanakundwa na benshi muri twe. Nta mwanya irondaruhu n’ivangura ryagombye kugira mu mupira w’amaguru cyangwa se no muri sosiyete’.

Abitwa Shaista Aziz, Amna Abdullatif na Huda Jawad, batangije ubwo bukangurambaga mu Bwongereza, bagize bati “ubu si ubusabe bwacu, iki ni igihugu kivuga ko ibi bidakwiriye kuko atari byiza kandi bimaze igihe kirekire, birarambiranye”.

Jawad, usanzwe aharanira uburenganzira bw’abagore no kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu yagize ati “Kubona twarengeje miliyoni y’abantu basinye iyo nyandiko, turumva ko ubukangurambaga bwacu bwo kurwanya irondaruhu bwemewe kandi ibyo twagaragaje byumvikana hirya no hino mu gihugu. Si ukwigisha abantu uburyo bwo koroherana ahubwo twagaragaje umurongo wacu utukura”.

Abdullatif ati “Nizera ko kubona iyi nyandiko y’ubusabe igeze ku ntego yayo, ari nko guhobera bariya bakinnyi, tukavuga tuti tubitayeho, mwaduteye ishema”.

Abo bagore batatu batangije ubwo bukangurambaga biyita ‘Three Hijabis’ bavuga ko na bo ubwabo, kenshi bagiye bafatwa nabi ku bibuga by’umupira baje kureba imikino, bagafatwa nabi hashingiwe ku bwoko bwabo (race) no ku gitsina cyabo.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, na we yagaragaje ko adashyigikiye ibyo abo bahohotera abakinnyi bashingiye ku ibara ry’uruhu rwabo bakora, ndetse ko bagombye kwitera isoni ubwabo.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter nyuma y’ibyabaye tariki 11 Nyakanga 2021 yagize ati “Iyi kipe y’igihugu y’u Bwongereza, yagombye gufatwa nk’intwari, aho guhohoterwa bishingiye ku ruhu bikorewe ku mbuga nkoranyambaga. Ababikoze bakwiye kwitera isoni ubwabo”.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ‘The Football Association’ ryo ryahise risaba abafite za Kompanyi zifite imbuga nkoranyambaga kujya barinda abakinnyi ba ruhago gutukwa binyuze kuri izo mbuza zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka