U Bwongereza: Abakuze bakingiwe batangiye kurenga kuri Guma mu rugo

Inzego z’ubuzima mu Bwongereza zatangiye guhura n’akazi katoroshye nyuma y’iminsi mike batangiye gutera urukingo rwa mbere rwa covid-19 ku bantu barengeje imyaka 80, kuko barimo kuva mu rugo bitemewe.

Abantu bane ku 10 mu bari hejuru y’imyaka 80 batangiye kurenga ku mabwiriza ya Guma mu rugo nyuma y’ibyumweru bitatu gusa bahawe urukingo rwa mbere rwa Covid.

Imibare ituruka mu kigo cy’ibarurishamibare mu Bwongereza, irerekana ko abantu babiri kuri batanu bari mu kigero cy’imyaka iri hejuru ya 80, bamaze guhura n’umuntu utari mu bashinzwe kubitaho cyangwa se uwo mu muryango wabo.

Amakuru aturuka mu Bwongereza aravuga ko ibyo byerekana urugero rw’icyizere abantu bafitiye urukingo, dore ko 5% bavuga ko bashobora gufata Covid-19 nk’ikibazo gihangayikishije, nyuma yo guterwa urukingo rwa kabiri, ugereranyije na 49% by’abatarakingirwa.

Kimwe cya kane cy’abarengeje imyaka 80 ni bo bavuga ko bashobora gukenera kujya kwa muganga kubera ibibazo cy’ubuzima kuva aho baherewe urukingo, bakazamukaho kimwe cya gatatu ku bamaze kubona inkingo zombi.

Tim Gibbs wo mu itsinda rishinzwe ubugenzuzi yabwiye ikinyamakuru Metro ko kuboneka kw’inkngo za Covid-19 nta kabuza ari inkuru nziza ku bantu benshi bari hejuru y’imyaka 80, kandi ngo yizeye ko bizanabafasha kugira ubuzima bwiza kurushaho.

Tim yavuze ko mu bantu bari hejuru y’imyaka 80 bamaze kubona byibuze urukingo rwa mbere rwa Coovid, 41% nibo bavuze ko rwabagizeho ingaruka.

Mu bari bagitegereje guhabwa urukingo rwa kabiri, 63% bavuze ko ingaruka zarwo ntacyo zabatwaye, mu gihe abantu 19 kuri 20 barengeje imyaka 80 (96%) bagaragaje ko biteguye gushishikariza bagenzi babo kwikingiza.

Ibi bibaye nyuma y’uko Umuyobozi wungirije ushize ubuvuzi mu Bwongereza, Dr Jenny Harries, asabye abana gukomeza kwirinda guhobera abasekuruza kabone n’iyo baba bamaze gukingirwa.

Nubwo bigaragara ko urukingo rwa Covid-19 rurimo kugabanya ubwandu bushya rukanafasha abantu kutaremba, abashinzwe ubuzima mu Bwongereza baragira abaturage inama yo kutirara kuko urugamba rugikomeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka