U Bwongereza: Abakecuru babiri bavutse ari impanga bishwe na Coronavirus
Impanga ebyiri, umwe witwa Eileen na Eleanor Andrews bapfuye bakurikiranye nyuma yo kwandura icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).
- Bari inshuti magara none bose bishwe na Coronavirus (Ifoto yashyizwe hanze n’umuryango wabo)
Abo bakecuru babiri bavutse ari impanga bakaba bahoranaga, bakorana byose, none bapfuye bakurikiranye, bishwe na Coronavirus.
Eileen na Eleanor Andrews, bari bafite imyaka 66. Banduriye Coronavirus mu rugo rwabo bombi kuko babanaga ahitwa i South Wales mu Bwongereza.
Umuhungu wa Eleanor witwa Stuart Andrews,yavuze ko nyina ari we wabanje kugaragaza ibimenyetso, akaba yarapfuye ku itariki 29 Werurwe 2020.
Nyuma y’iminsi ine gusa, ni ukuvuga ku itariki 2 Mata 2020, impanga ye yitwa Eileen na we yarapfuye nyuma yo kujyanwa ku bitaro.
Gusa nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyaho i South Wales, izo mpanga zombi zari zisanganywe izindi ndwara zidakira.
Icyo gihe Stuart, umuhungu wa Eleanor yagize ati, "Turumva atari byo, bicyari ku ntangiriro, ariko biragenda birushaho gukomera umunsi ku wundi".
Nyirarume wa Stuart witwa Phillip, ubu ufite imyaka 68, wabanye n’izo mpanga, na we ari mu bitaro nyuma y’uko bigaragaye ko yanduye COVID-19.
Stuart Andrews avuga kuri Nyirarume, yagize ati “Biteye ubwoba, yari umuntu ugikomeye, ukunda gukora cyane, ariko umurebye uko ameze ubu, watekereza ko ari undi muntu”.
Umugore wa Stuart Andrews witwa Janice, na we yavuze ku mubabaro afite, agira ati, “Twe turumva atari byo, turumva ari nka filimi iteye ubwoba tureba, cyangwa se tukaba turimo kurota inzozi mbi, nyuma umuntu akaba azaza akadukangura, ni uko turimo kwiyumva.”
Nubwo uwo muhungu ari mu gahinda ko kubura ababyeyi be, arabwira abantu ko bakwiriye kubahiriza amabwiriza ya Guverinoma yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kurwanya Coronavirus.
Yagize ati, "Uratekereza nk’ibyo ntibyambaho,ntibyangeraho, kuko ibintu nk’ibi ntawifuza ko byamubaho,ariko bibaho”.
Yongeyeho ati “Guma mu rugo, kuko ibi ni ibibazo bizanwa n’abantu bataba bagumye mu ngo zabo, ntibumve ibyo Guverinoma ivuga murabizi. Ntidushaka gutuma abantu banyura mu byo turimo kunyuramo ubu.”
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
- Mu Rwanda abantu 210 bakize Covid-19, babiri irabahitana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|